skol
fortebet

Facebook igiye gufungura ishami ryayo muri Nigeria

Yanditswe: Sunday 20, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Facebook cyatangaje ko umwaka utaha kizafungura ishami ryacyo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.Icyo cyicaro nigifungurwa, kizaba kibaye icya kabiri Facebook igize ku mugabane wa Afurika, nyuma y’icyo muri Johannesburg cyafunguwe mu 2015.

Sponsored Ad

Facebook kandi yatangaje ko iryo shami ryo muri Nigeria ari irya mbere muri Afurika rizashyirwamo inzobere mu by’ikoranabuhanga.

ishami rya Facebook muri Nigeria rizaha akazi abakozi bashinzwe gushaka amasoko, ubufatanye, gukora igenamigambi n’itumanaho.

Facebook yatangaje ko yizeye ko iryo shami rishya rizafasha guhanga ikoranabuhanga rishya rikozwe n’abanyafurika ngo rikemure ibibazo biboneka kuri uwo mugabane no hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2016 ubwo yagiriraga uruzinduko rwa mbere muri Afurika, Mark Zuckerberg washinze Facebook yasuye Lagos. Guhera ubwo muri uwo mujyi Facebook yagiye igira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Facebook yatangaje ko izafasha ibigo by’itumanaho muri Afurika kubaka umuyoboro wa internet w’ibirometero 37 000 uzafasha mu gukwirakwiza internet yihuta mu bihugu 16 bya Afurika bitarenze 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa