skol
fortebet

FARDC yafashe mpiri abakomando batanu ba FDLR

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyafashe abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR barimo n’abakomando batanu n’intwaro zabo.

Sponsored Ad

Ni abarwanyi batanu, bakaba barafatiwe mu gace ka Nyangezi, Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Operasiyo Sukola 2, muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo,kapiteni Dieudonné Kasereka ngo izi nyeshyamba zafashwe mpiri zari zifite amasasu menshi n’intwaro zifashishaga mu bikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati "Ni ibitero byatewe biturutse i Bukavu no mu bindi bice byegeranye, kuri uwo munsi abakomando batanu bafashwe mpiri, hafatwa imbunda esheshatu za AK47, Pisitori n’amasasu 500 n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Bane bafashwe ku wa 24 Ukwakira 2019, abo barwanyi bakora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda ndetse bakanasahura bitwaje intwaro ku butaka bwa Congo, uwa Gatanu ni umuyobozi w’ingenzi wafashwe, hashize ibyumweru bitatu"..

Izi nyeshyamba za FDLR zikomeje gufatwa nyuma y’iyicwa ry’uwari umuyobozi wazo Gén. Sylvestre Mudacumura, ryabaye mu kwezi kwa Cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa