skol
fortebet

FARDC yafashe umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba za FDLR

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo [FARDC] zatangaje ko zafashe umuyobozi wungirije wa special Force muri FDLR [CRAP],witwa Asifiwe Manudi Nshimiyimana mu bitero bya Sokola 2 bigamije kurandura inyeshyamba muri RDC.

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziramenyesha ko ku bufatanye n’abaturage bo mu gace ka Ndosho mu mujyi wa Goma bafashe umurwanyi ukomeye wo mu mutwe wa FDLR.

Ku rubuga rwabo rwa Twitter, izi ngabo zimenyesha ko mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri zafashe Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR muri Kivu ya ruguru.

Kuva mu mpera y’ukwezi kwa 10, ingabo za DR Congo zatangiye ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya ruguru.

Mu kwezi gushize, izi ngabo za DR Congo zamenyesheje ko ziciye mu mirwano Juvénal Musabyimana alias Jean-Michel Africa wari mu bayobozi (commandant) mu mutwe wa FDLR.

Ntacyo FDLR yari yatangaza ku mugaragaro kuri aya makuru mashya ndetse no ku iyicwa rya Musabyimana.

Mu kwezi kwa cyenda mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru izi ngabo za Congo zagabye igitero ku muyobozi wa gisirikare w’umutwe wa FDLR Jenerali Sylvestre Mudacumura ziramuhitana.

Mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 40 nk’uko byatangajwe na raporo y’inzobere z’umuryango w’abibumbye mu ntangiriro za 2018.

Iyi mitwe irimo igizwe n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanya-Uganda hamwe n’imitwe y’Abanyecongo yiganjemo iyitwa Mai-Mai. Yose ishinjwa guhungabanya umutekano wa rubanda.

Nshimiyimana yafashwe kuwa 2 Ukuboza mu gace ka Ndosho gaherereye mu mugi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko Ndjike-Kaiko Guillaume, umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sukola 2 ikorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yabitangaje.

Umutwe wa CRAP (Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur), uvugwaho kugira indwanyi zikaze. CRAP ni wo mutwe warindaga uwari umuyobozi wa FDLR, Gen. Mudacumura wishwe tariki ya 18 Nzeri 2019.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • UBUNDI IYO CONGO IBISHYIRAMO IMBARAGA MBERE HOSE IHOHOTERWA NUBWICANYI.BWAKOREWE ABANYECONGO NTIBYARI KUBA BYOSE BYATEWE NAYO YABUZE KUBAMBURA INTWARO BINJIRA YO NUBUFARANSA BAGAKOMEZA.KUBAFASHA.MUMIGAMBI.YABO.DORE.KOALIBYO BYANITABIRIYE URUGAMBA BARWANYA. ABATAHAGA MUGIHUGU CYABO.KUNABI INEZA. NTIBAYISHAKAGA AMAHANO YABO CONGO NIYO YAKUBITITSE IBITA ABAVANDIMWE UMWICANYI ABIREKA YAPFUYE IMYAKA 25 BICA BASAHURA BYATEWE N’A MOBUTU.NA KABIRA

    UBUNDI IYO CONGO IBISHYIRAMO IMBARAGA MBERE HOSE IHOHOTERWA NUBWICANYI.BWAKOREWE ABANYECONGO NTIBYARI KUBA BYOSE BYATEWE NAYO YABUZE KUBAMBURA INTWARO BINJIRA YO NUBUFARANSA BAGAKOMEZA.KUBAFASHA.MUMIGAMBI.YABO.DORE.KOALIBYO BYANITABIRIYE URUGAMBA BARWANYA. ABATAHAGA MUGIHUGU CYABO.KUNABI INEZA. NTIBAYISHAKAGA AMAHANO YABO CONGO NIYO YAKUBITITSE IBITA ABAVANDIMWE UMWICANYI ABIREKA YAPFUYE IMYAKA 25 BICA BASAHURA BYATEWE N’A MOBUTU.NA KABIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa