skol
fortebet

FARDC yashinyaguriye FDLR iri mu cyunamo cy’umuyobozi wayo baherutse kwica

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 20 z’uku kwezi bari mu cyunamo cy’iminsi itatu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo avuga ko FDLR bayiciye umutwe ndetse n’abasigaye bari kubahiga.

Sponsored Ad

Kuwa gatatu, ingabo za DR Congo (FARDC) zatangaje ko zishe Lt Gen Sylvestre Mudacumura umukuru w’umutwe w’igisirikare cy’inyeshyamba za FDLR warasiwe ahitwa Bwito muri Rutshuru muri Kivu ya ruguru.

Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro yasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu wari ushinzwe ingabo za FDLR bo bitaga ’Mupenzi Pierre Bernard’ atangaje icyunamo cy’iminsi itatu.

Major Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC ko bahawe ubutumwa bwo guhiga imitwe yose nta n’umwe basize.

Avuga ko FDLR ari kimwe n’imitwe nka ADF, Mai-Mai Mazembe, Nyatura, NDC n’iyindi iri mu burasirazuba bwa Congo.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 muri ako gace, uvuga ko uharanira kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Major Kaiko ati: "Umva.. twishe umuyobozi wabo, FDLR twayiciye umutwe ubu turi guhangana n’abasigaye, ntabwo twicaye, ingabo zikomeje guhiga imitwe yose kugeza tuyiranduye".

Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo yavuze ko ingabo zigomba gutangira ibikorwa byo guhiga imitwe y’inyeshyamba muri aka gace.

Aha havugwa imitwe y’inyeshyamba iririmo irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’urupfu rwa Gen Mudacumura, hari amakuru yemeza ko yasimbuwe n’uwitwa Gen Maj Pacifique Ntawunguka bita Omega usanzwe aba mu barwanyi bakuru ba FDLR.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Nshuti zanjye banyarwanda muba mumashyamba, mbabajwe bikomeye n’ukuntu mutumva imiburo muhura nayo buri munsi. KUKI MWICWA NK’IMBWA KWERI MUGAKOMEZA GUTSIMBARARA KUMAFUTI YANYU? nonese tuvuge KO koko ntamakuru mufite y’ibibera mugihugu koko? Ese mwari muziko banshi mubakoze Génocide umukuru w’igihugu yabababariye? Koko mwahumutse kweri? Ubu mugiye kujya mwirirwa mukwira imishwaro ngo murarwana!Bizabageza he se bavandi! Umuntu akaba yibereye muma château i Burayi cyangwa muri Afrika y’epfo akaboshya ngo murwane muzafata igihugu?? Bagitaye batakireba se? Harya ngo Kagame yica abahutu? KO ndiho kandi ndi mugihugu ibyo bibera he? Ese arukugwa mubihuru ukaribwa n’inyamanswa, no kugwa mugihugu,ugashyingurwa n’abawe, wahitamo iki? Usibye KO mu Rwanda ntamuntu ugipfa gupfa nk’uko bishwe muri Génocide. Bavandi! Ndabarahiye nk’umuntu mukuru, rwose nimutaha muzabona KO ntakibazo kiri mu Rwanda, kandi n’uwakoze icyaha ntabwo yicwa, yewe nk’uko harabababariwe, sakindi yakongera ikabyara ikindi nawe ukababarirwa. Mwamanitse amaboko mukareka kwicisha abo bana mwabyariye mumashyamba bakaza bakagana ishuri mukareka amatiku koko?Wowe Général Víctor Byiringiro, wiringiye iki cyatuma ufata abantu bugwate koko? Intwaro ufite ziruta iz’inkotanyi n’izihe?ubwo koko wirirwa ubeshya abo bana ngo uzabacyura umaze gufata igihugu??? Ikihe gihugu se?? u Rwanda ?? aliko muvandi, kweri wayobotse KO twese twayobotse kbs!? Izo nzirakarengane zirarasirwa iki? Abagushuka ubona bafite iki? Ese ntubona KO bakubeshya? bâ Rusesabagina bibera muri Amerika, bararyoshye ntibarara rwantambi nkawe ba Kayumba uzabaze imikumbi y’inka afite murafurika y’epfo. Arinywera amata mugihe kubona amazi bibagora, ba Twagiramungu i Burayi babayeho neza, mwe muririrwa mubihuru, bo bibereye muma château. Kweri ayo maraso uri kumena ubona atazakugarukaho n’abana bawe? Ngo uri Byiringiro??? Sinkuvumye ndagusabira kuri nyagasani gusa. Wahindutse Farawo wanze kurekura abisiraheri aliko wibuke ibihano Imana yamuteje. Nawe ugiye kubibona bidatinze, niba utarekuye abana b’Imana ngo batahe. Abasomyi mumbabarire nandikanye agahinda kenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa