skol
fortebet

FDLR yongeye yica abantu 24 muri Kivu y’amajyaruguru babicishije intwaro gakondo zirimo imihoro

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abantu 24 bivugwa ko ari abo mu miryango ya NCD/Renove bishwe n’umutwe w’inyeshyamba za FDRL ifatanyije na Nyatura yombi ibarizwa mu mashyamba yo muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Abishwe bicishijwe intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibindi bikoresho mu rukerera rwo kuwa Mbere tariki 03 Gashyantare mu duce twa Kahira muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko 7 sur 7 ibitangaza.

Aba bantu bishwe uko ari 24 bagizwe n’abagabo batanu, abagore cumi na batatu n’abana batandatu nk’uko imirambo yabo yagaragaye aho biciwe.

Umuvugizi wa NDC, Desire Ngabo yemeje ko abana bishwe ari abo mu miryango yabo yaguye mu gitero cy’inyeshyamba ziyobowe n’uwitwa Domy, akaba umuyobozi w’umutwe wa Nyatura CMC kuri ubu wihuje n’uwa FDLR.

Desire Ngabo yagize ati « Ubwo abantu bacu bafite ibirindiro muri Nyange bari mu irondo, bamwe mu bari ku birindiro baguwe gitumo mu gitero cya Nyatura ifatanyije na FDLR, umubare uri hejuru ku ruhande rwacu. Abo mu miryango yacu bari mu birindiro bishwe. »

Yongeyeho ko abarwanyi babo bari bavuye ku irondo aribo basubije inyuma izo nyeshyamba zari zabateye ariko bari bakererewe n’ubwo ngo babashije gufatamo barindwi mu babateye.

Uyu muvugizi yaboneyeho gusaba imishyikirano hagati yabo na Leta mbere y’uko barambika intwaro bagahagarika ibikorwa byabo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Si ubwa mbere umutwe wa Nyatura waba uvuzweho gukorana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR mu bikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi kuva washingwa mu 2011.

Guhera muri za 2012 iyi mitwe yombi yagiye ifatanya mu bitero bitandukanye nk’ahitwa Remeka, mu majyepfo ya Masisi, Nyatura ifatanyije na FDLR bishe abantu batandatu mu ijoro ryo kuwa 07 rishyira kuwa 08 Kamena 2012, nk’uko Monusco yabitangaje.

Muri Kivu y’Amajyepfo, Nyatura ifatanyije na FDLR yarwanye n’umutwe wa Raia Mutomboki ku itariki 15 Kamena abantu benshi bahasiga ubuzima.

Uyu mutwe ukimara gushingwa wagiye wibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ufatanyije na FDLR ndetse n’Igisirikare cya Congo, FARDC, bituma havuka umutwe wa Raia Mutomboki nawo ugizwe n’Abatutsi washinzwe ugamije kwirinda.

Muri kivu y’Amayepfo inyeshyamba za Mai-Mai Nyatura zigera mu 120 zarizarambitse intwaro hasi mu mpera za 2019 zasubiye mu ishyamba ku itariki 25 Mutarama 2020 bituma benshi bemeza ko zigiye gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura kandi ntizicana uwaka n’inyeshyamba za CNRD zigizwe n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR mbere yo kwitandukanya bagashinga umutwe wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa