skol
fortebet

FDU-Inkingi yasimbuje Victoire Ingabire, imwifuriza amahirwe masa mu ishyaka rishya

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda rivuga ko ryamenye ibyo kurivamo kwa Victoire Ingabire wari umuyobozi mukuru waryo, rikaba ryamusimbuje by’inzibacyuho.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, Madamu Ingabire yabwiye abanyamakuru ko avuye muri FDU-Inkingi.

Yavuze ko yatangije irindi shyaka avuga ko rigamije iterambere n’ubwisanzure kuri bose ryitwa DALFA-UMURINZI.

Madamu Ingabire yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu ishyaka FDU-Inkingi kuko atari agishoboye kwihanganira kuriyobora kandi bamwe mu bayobozi bafatanyaga batari imbere mu gihugu.

FDU-Inkingi ivuga ko yamenye ibyo Madamu Ingabire yavuze ko afite ibibazo mu guhuza ibikorwa by’ishyaka hanze y’igihugu, mu gihe adashobora kujya hanze, kugira ngo "yubahirize amategeko y’igihugu".

Iri shyaka rivuga ko rizatumiza "inama idasanzwe" mu gihe giteganywa n’amategeko arigenga ngo rifate ingamba zikwiye zo gusiba icyuho asize mu ishyaka.

Itangazo rya FDU-Inkingi rishimira Madamu Ingabire n’umuryango we "ku kwigomwa bagize mu rwego rwo gushinga ishyaka mu gihugu, rikamwifuriza ishya n’ihirwe mu ishyaka rye rishya".

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Justin Bahunga usanzwe ari visi perezida wa kabiri w’iri shyaka, rivuga ko uyu ari we wabaye agenwe n’inama nyobozi yaryo nk’umuyobozi w’inzibacyuho.

Akaba yungirijwe na Placide Kayumba, usanzwe ari visi perezida wa gatatu, nkuko iryo tangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa