skol
fortebet

Felix Kiprono watanze inka 50, intama 70 n’ihene 30 kugira ngo arongore umukobwa wa Barack Obama ni muntu ki?[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umusore wo muri Kenya witwa Felix Kiprono akaba yarize iby’amategeko, yigeze gutanga inka 50, intama 70 n’ihene 30 kugira ngo arongore Malia Obama, umukobwa w’uwabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama.

Sponsored Ad

Urukundo kuri Malia Obama, Felix Kiprono yavuze ko yarugize kuva mu 2008 ubwo Barack Obama yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iyi nkwano Kiprono yayitanze mu 2015, avuga ko ashaka kurongora umukobwa wa Obama w’imfura witwa Malia Obama. Icyo gihe, Malia yari afite imyaka 22 y’amavuko.

Muri icyo gihe, Felix Kiprono yigaga amategeko muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Felix Kiprono acyiga muri Kaminuza ya Oxford ni uku yanganaga

Kiprono yavuze iby’urukundo rwe kuri Malia Obama, ati: “Namukunze kuva mu 2008, ndetse kuva ubwo nta wundi mukobwa nigeze nkunda kugira ngo ntamuhemukira. Nabiganirije umuryango we, kandi nizeye ko bazamfasha bakemera inkwano zanjye.”

Hari abavuze ko Felix Kiprono yibereye mu mikino, cyangwa se akaba akurikiye amafaranga y’umuryango wa Barack Obama. Gusa we yarabihakanye, avuga ati: “Abantu bavuga ko nkurikiye amafaranga y’uyu muryango, gusa si ko bimeze. Urukundo rwanjye ni impamo.”

Hibajijwe niba imibereho ya Malia itagora Kiprono, cyangwa niba adakurikiye amafaranga y’uyu muryango

Itangazamakuru ryabajije Kiprono niba Malia n’umuryango we baramutse bemeye icyifuzo cye, yazamutunga bikamukundira cyane ko ubuzima bwe buhenze. Yasubije ati: “Tuzabaho mu buryo bworoheje. Malia nzamwigisha gukama inka, guteka umutsima,..nk’undi mugore wo muri Kalenjin.”

Kiprono yifitiye icyizere cyo kurongora umukobwa wa Obama

Barack Obama afite ibisekuruza muri Kenya nk’uko na we abyiyemerera. Ubwo yari Perezida wa USA na mbere yaho, yasuye iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho yahuye n’abagize umuryango we. Kuba inkomoko ye ari Kenya, byatumye Felix Kiprono yumva ko yazoroherwa cyane no kwigondera umukobwa we, Malia.

Malia ni we mukuru mu bakobwa babiri ba Obama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa