skol
fortebet

Felix Tshisekedi arifuza ko RDC yakwinjira mu muryango wa EAC

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,Felix Tshisekedi yatangaje ko igihugu cye cyifuza kwinjira mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba kugira ngo kizamure imikoranire mu byerekeye ubukungu n’ibindi bihugu bigize uyu muryango.

Sponsored Ad

Tshisekedi yatangaje aya magambo ubwo yasuraga Kenya uyu munsi ndetse yabivuze ari kumwe na perezida Uhuru Kenyatta.

Kenya na RDC bafitanye umubano mwiza nyuma y’aho Uhuru Kenyatta ariwe mukuru w’igihugu wenyine witabiriye umuhango wo kurahira kwa Tshisekedi wabaye mu mpera z’ukwezi gushize.

Tshisekedi yavuze ko RDC ishaka kugirana imikoranire mu bucuruzi n’ibihugu bya EAC byose uko ari 6 ndetse itegereje igisubizo kizabivamo kugira ngo yemererwe kuba umunyamuryango wa 7.

Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo uyobowe na Perezida Paul Kagame.


Tshisekedi yasuye Kenyatta nyuma yo kuva muri Angola

Ibitekerezo

  • Mukomeje kudutangaza, nako kudusetsa. Umurynago wa EAC wabaye muryango wa Afurika yunze ubumwe ryari koko? Nimuhuze umutwe w’inyandiko n’ibiyikubiyemo. Ese muzi ko ibyo mwandika bisomwa na benshi !!1 UA si yo EAC

    Uyu munyamakuru arabeshya kuko Congo isanzwe muri A.U, ahubwo Tshisekedi yasabye kwinjira muri EAC. Dore ibyo umunyamakuru yavuze: Perezida mushya wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,Felix Tshisekedi yatangaje ko igihugu cye cyifuza kwinjira mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa