skol
fortebet

Gen.Bgd Abeli Kandiho Umuyobozi wa CMI azi byinshi ku ibura rya Ben Rutabana

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Bwana Nayigiziki Jerome umuhuzabikorwa wa RNC yemeje ko bazi neza ibura rya Rutabana n’uruhare rw’uwari umuvugizi wa RNC.

Sponsored Ad

N’inyuma yaho agatsiko kagizwe na Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwari tutibagiwe na mubyara wa Kayumba witwa Kayumba Rugema aba bagabo bashobora kuba baribeshye ko kurigisa Benjamin Rutabana batavugaga rumwe mu ihuriro ryabo rya RNC aribyo bizabaha gukora ibyo batumvikanagaho na Rutabana ntibikiri ibanga umuhuzabikorwa wa RNC yabyemeje.

Ubwo umuryango wa Ben Rutabana watangazaga ko ugiye gutangiza iperereza kwibura rya Rutabana ikimenyetsetso cya mbere cyahise kigaragazwa na RNC bihutiye kwigizayo abafite aho bahuriye na Rutabana babarizwaga m’ubuyobozi bwa RNC haherewe kuri mushikiwe Tabita Gwiza kimwe n’abandi bagerageje kubaza ibura rya Rutabana.

Umunyamabanga mukuru wa RNC Gervais Condo ubwo yavuganaga n’itangazamakuru yavuze ko niba koko ibura rya Rutabana rifitanye isano na RNC azahita afata icyemezo cyo gukangurira abantu kutagana iryo huriro kuko rizaba ribaye ikiryabarezi none mu ibaruwa yashyizeho umukono Rwandatribune.com ifitiye kopi iragaragaza ko ibura rya Ben rifitanye isano n’uwahoze ari umuvugizi wa RNC bwana Jean Paul Turayishimye.

Aho muri iyo baruwa yo kuri uyu wa 29 Ukuboza imushinja bitaziguye gusibanganya ibimenyetso byibura rya Ben Rutabana rikaba ryarashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wa RNC bwana Nayigiziki iri tangazo rikaba rishimangira uruhare ruziguye rwa Jean Paul Turayishimiye mw’izimira rya Rutabana.

Ese iri kinamico ryo muri RNC rihatse iki?

Uyu Bwana Jean Paul Turayishimiye mu byatumye yegura kuri uriya mwanya w’ubuvugizi yatangaje ko atabasha gukomeza kuvugira umutwe umuhisha ibyo uri gukora ko asezeye ku myanya yari afite ariko atavuye mu ihuriro none RNC yamusezereye k’umugaragaro ashinjwa ibura rya Rutabana.

Ibi biteye kwibaza niba atari ugushaka kurangaza umuryango wa Ben Rutabana ngo babe bahagarika iperereza batangije ryo gushakisha irengero rya Rutabana dore batangaje ko bagiye gushyiraho abahanga mu gukora iperereza bakamenya neza irengoro rya Rutabana bagatangiza ikirego mu nkiko zibifitiye ububashya.

Bwana Ethienne Mutabazi umuvugizi wa RNC yumvikanye kuri BBC aho agira ati: ibibazo muri RNC n’ibisanzwe nkuko biba n’ahandi hose hahuriye abantu benshi", abajijwe ku ibura rya Rutabana yavuzeko bakimushakisha,aha wakwibaza niba Rutabana ari urushinge rwatakaye bakaba bagiharura ibyatsi byaho rwatakaye ngo byume bitwikwe bashakire mwivu urwo rushinge.

Tubibutse ko mu nkuru zagiye zitambuka kuri RwandaTribune dukesha iyi nkuru, bagiye bavuga ko ubwo Ben Rutabana yageraga ku kibuga cy’indege cya ENTEBBE yakiriwe n’Umuyobozi w’ubutasi bwa Gisirikare bwa Uganda CMI Gen Abel Kandiho ,n’umukuru w’iperereza ryo hagati mu gihugu Gen.Kaka Bagyenda,hamwe na Bishop Nyirigira Deo n’umuhungu we Mwizerwa Felix na Dr.Sam Baguma bombi akaba ari abayobozi ba RNC muri Uganda.

Ibitekerezo

  • Hari akazi ukora ugasanga ugakoreramo ibintu byinshi bibi.Uyu aramutse abishatse,yavuga aho Ben Rutabana ari.Ariko kubera ko akorana n’abagome,ntabwo yahavuga.Ukibaza impamvu yitwa ABEL kandi tuzi ko Abel wishwe na Gahini yari umuntu mwiza wumviraga Imana.Birababaje kubona abitwa abakristu ari billions,nyamara ugasanga bakora ibintu byinshi Imana itubuza.Mu Cyongereza babita "nominal Christians" (abakristu ku izina gusa).Abakristu nyakuri,ntibagambanirana,ntibarwana,ntibica,ntibabeshya,ntibarya ruswa,etc...Nubwo ari bake cyane nkuko Yezu yavuze muli Matayo 7:13,14,abo nibo bazaba muli paradizo iteka ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa