skol
fortebet

Gen. Muhoozi yashyize hanze ifoto ya Papa we Perezida Museveni akiri umusore avuga n’uburyo afitiye impuhwe uwibwira ko yamutsinda

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye akaba n’imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko afitiye impuhwe abumva ko bazatsinde Se mu matora, umugabo afata nk’umuntu wa mbere muri Afurika waharaniye impinduramatwara.

Sponsored Ad

Gen. Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa gatatu itariki 25 Werurwe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Se yo mu myaka ya za 80, igihe we n’ingabo yari ayoboye zari ku rugamba rwo kuvana Uganda mu nzara za Milton Obote. Gen. Muhoozi avuga kuri se yagize ati:

“Jenerali Yoweri Museveni, uhiga abandi mu guharanira impinduramatwara mu mateka ya Afurika. Mfitiye impuhwe abibwira ko bashobora kumutsinda.”

Kuva uyu mwaka wa 2020 watangira, Gen. Muhoozi Kainerugaba yakunze gukoresha urubuga rwa Twitter cyane, akagira ubutumwa bukomeye atambutsa, n’ubwo akenshi na kenshi buba bujimije bigatuma bamwe babufata nk’amashyengo.

Ni ubutumwa akenshi bushimagiza abo kuri we afata nk’intwari, harimo na Se umubyara, Yoweri Kaguta Museveni na Se wabo, Gen. Caleb Akandwanaho uzwi nka Salem Saleh.

Mu butumwa kandi uyu mujyanama wa Perezida wa Uganda yagiye atambutsa, hari aho bwatumaga hashyirwa mu bikorwa ibyemezo bikomeye, ibishimangira ko nta mikino cyangwa gushyenga kuba kuri mu byo avuga, ni mu gihe kandi binazwi ko gushyenga bikunda kubaho gake cyane ku basirikare.

Urugero nko ku wa 09 Werurwe yanenze uburyo Polisi ya Uganda yarebereye umuhanzi Bebe Cool aterwa amacupa, nyuma y’amasaha make Polisi ita muri yombi abari babigizemo uruhare, ababikurikiranira hafi bakemeza ko byakozwe ku itegeko rye.

Muhoozi kandi aherutse kunenga imikorere y’ikinyamakuru New Vision cya Leta ya Uganda, ibintu bitakorwa n’uwo ari we wese muri kiriya gihugu.

N’ubwo imvugo ya Gen. Muhoozi isa n’ijimije, buri wese ukurikirana Politiki yo muri Uganda yamenya abo Muhoozi yabwiraga ko afitiye impuhwe.

Ku isonga haza Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umaze igihe atangiye urugamba avuga ko rumuganisha guhirika ku butegetsi Yoweri Museveni wabugiyeho mu 1986.

Bobi Wine uyoboye abazwi nka “People Power” gahuriwemo n’abatajya imbizi n’ubutegetsi bwa NRM, akunze kumvikana yita Museveni “umunyagitugu” ndetse n’umwicanyi, ikaba impamvu yatumye ahagurukira kumurwanya yivuye inyuma.

Undi Gen. Muhoozi yasaga n’aho akomozaho, ni Col. Dr Kiiza Besigye. Uyu wahoze ari umutoni wa Perezida Museveni mbere y’uko bashwana, amaze igihe kirekire ahanganye na we, gusa incuro zose bagiye bahurira mu matora Museveni yagiye amutsinda.

Besigye n’Ishyaka rye rya FDC baracyafite ikizere cyo kuzakabya inzozi zabo, n’ubwo Muhoozi yabakaruriye inzira ku murima ko bitakunda.

Hari kandi (Rtd) Lt. Gen Henry Tumukunde, na we uherutse kwerura ku mugaragaro ko yinjiye mu barwanya Museveni. Uyu mugabo uri mu bacuruzi bakomeye muri Uganda, aherutse gutangaza ko azahatana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021.

Magingo aya ari muri Gereza ya Gulu, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa ubugambanyi. Muhoozi kandi yabwiye Gen. Mugisha Muntu n’abandi batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa se.

Kuba Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni azamura mu ntera umuhungu we umunsi ku wundi mu ngabo za Uganda, akanakubitiraho kumwiyegereza amugira umujyanama we, abenshi babifata nko kumucira inzira yo kumusimbura mu gihe uriya mukambwe azaba atagifite ingufu zo kuyobora Uganda.

Bivugwa kandi ko bizwi n’igisirikare cya Uganda UPDF ko Muhoozi ari we musimbura wa Se, bityo iki gisirikare kikaba nta wundi gishobora kwemerera kuyobora Uganda.

Birasa n’aho byatangiye kwigaragaza, kuko amagambo ya Muhoozi asigaye yuzuyemo igitsure.

Mu minsi ishize ubwo hizihizwaga imyaka itatu ishize Andrew Kaweesi wahoze ari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda wishwe, Muhoozi yavuze ko nubwo hashize imyaka 3 yishwe, bazamuhorera hatitaye ku gihe bizafata, ngo kuko UPDF na UPF bitajya byibagirwa ababagabyeho igitero.

Usibye kuba Museveni avugwaho kuraga imfura ye Uganda, binavugwa ko uyu mukambwe w’imyaka 76 y’amavuko ari no mu nzira zo kuraga Polisi ya Uganda, Steven Muzeyi Sabiiti (bivugwa ko ari umuhungu wa Museveni), akamusimbuza Martin Okoth Ochola uri kugana mu zabukuru.

Ibitekerezo

  • Uyu bagize cg bise general Muhoozi utazi intambara nimwe buretse iya Twitter aho ahora asa nkuryaryatwa ashaka intambara yabanje akaba general mumutwe bitaribyo kuntugu akarwanya Corona virus yabateye atanga ibitekerezo,gusa ashobora kuba yarahishwe icyabaye kungabo zabo Kisangani! !!!

    Biterwa n’icyo wita Revolution.Ufashe ubutegetsi wese avuga ko azanye Revolution (impinduka).Nyamara ibibazo asanze bikagumaho:Ubukene,Ruswa,Akarengane,Ubushomeli,Kwikubira ibyiza by’igihugu we n’inshuti ze (nepotism),indwara,urupfu,etc....Nkuko bible ivuga,ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO isi ifite,ni Ubwami bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo,buzahabwa Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15.Noneho akureho ibibazo byose,harimo Urupfu n’Indwara nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Kuli uwo munsi,azakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,asigaze abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Iyo niyo REVOLUTION nyayo.Ibindi ni ukubeshya abaturage gusa.Niyo mpamvu aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa