skol
fortebet

Greta yahawe igihembo cyo kurengera ibidukikije aracyanga

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa umaze kwamamara ku isi kubera kubera guharanira ko ikirere kidakomeza gushyuha witwa Greta Thunberg kuri uyu wa Gatatu yahawe igihembo cy’umuhate akoresha arwana ku bidukikije aracyanga ngo guharanira ko ikirere kidashyuha si ibintu byo guhemberwa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yanditse kuri Instagram ko ashimira abamutekerejeho bakamugenera kiriya gihembo,ariko ngo icyo we n’abandi bafatanyije mu guharanira ko ikirere kitangirika ni uko ibyo basaba byashyirwa mu bikorwa.

Igihembo Thunberg yanze yari yakigenewe n’Ihuriro ry’abahanga biga ku mihindagurikire y’ikirere bakorera mu bihugu bya Scandinavia bagize ikitwa Nordic Council.

Yagize ati: “ Nahisemo kudafata iki gihembo kubera ko nsanga icy’ingenzi ari uko abanyapolitiki bakora ibyo basabwa kugira ngo barinde ibyago isi yazahura nabyo mu gihe kiri imbere.”

Thunberg ni umukobwa ufite imyaka 16 wamenyekanye ko isi akangurira abantu bagera kuri miliyoni nyinshi guhaguruka bakamagana abashyushya ikirere.

Yatangije imyigaragambyo iba buri wa Gatanu yo kwamagana abohereza ibyuka bihumanya ikirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa