skol
fortebet

Guverineri wo muri Kenya yatamajwe bikomeye n’umugore bajyaga basambana ku ruhande ashyira hanze ibiganiro bagiye bagirana

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Professor John Lonyangapuo, akaba na Guverineri w’agace kitwa West Pokot mu gihugu cya kenya, yatamajwe bikomeye n’umugore bari bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo ubwo yashyiraga amafoto ye yambaye ubusa ndetse n’ibiganiro byose bagiranye ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Uyu mugore utaratangajwe amazina, usanzwe nawe afite umugabo w’umunyapolitike, agaragara ahakanira Guverineri warimo amusaba ko yamusubiza amafaranga ibihumbi 500 ye yamuhaye, ndetse ko agomba kuyashyira kuri konti ye bitarenze amasha 12.

Umugore nawe akamusubiza ko atagomba kumusubiza ayo mafaranga kuko ari ayo yamuhaye baryamanye kandi ibifitiye ibimenyetso, abwira Guverineri ko agomba kubyibagirwa cyangwa se agashyira ahagaragara andi mafoto n’amashusho menshi yabo bombi mu itangazamakuru.

Gusa igiteye amatsiko abenshi bibaza ni icyo uyu mugore yari agamije ashyira aya mafoto (tutashoboye gushyira hano) hanze dore ko ashobora gusenyera Professor John Lonyangapuo nawe atisize kuko nawe bigaragara ko yaciye inyuma umugabo we.

Ibi akaba ari bimwe mu biganiro bagiranye mu bihe bitandukanye byashyizwe hanze n’uyu mugore:


Umuntu wa hafi na Guverineri yabwiye Ibiro by’amakuru bya KDRTV byatangaje iyi nkuru ko aya mafoto ari amakorano, ko yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bikaba ari ibintu byakozwe bagamije guharabika isura y’uyu mugabo wari umaze kugeza abaturage ayoboye kuri byinshi, bikakaba ngo ari amayeri y’abo bashobora kuzahangana mu matora yo muri 2022 ubu bakaba bagerageza gukoresha uburyo budasanzwe ngo bigarurire abayoboke.

Ibitekerezo

  • Gucana inyuma bikorwa na millions nyinshi ku isi.Muli France,abagore 30% bemera ko baciye inyuma abagabo babo.Ariko baba bica itegeko ry’Imana yaturemye itubuza gusambana.Ndetse ikavuga ko ababikora batazaba mu bwami bwayo.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa