skol
fortebet

Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikakaye

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Guverinoma ya Uganda yakomwe mu nkokora n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook nyuma yo gufunga conti zayo iyishinja kuyobya abaturage no gutanga amakuru y’ibinyoma muri iki gihe cyegereza amatora muri iki gihugu ateganyijwe mu minsi ibiri iri imbere.

Sponsored Ad

Facebook yemeza ko amakonti akoreshwa na minisiteri y’itangazamakuru ya Uganda yabaye umuyoboro wo kubeshya rubanda ko ibyo leta ivuga birebana n’amatora ari ukuri gusa kandi ko bikunzwe cyane.

Umuvugizi wa Perezida Museveni, Don Wanyama, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Associated Press, ko “ibyo Facebook yakoze ari ukwivanga mu matora ya Uganda.”

Yakomeje agira ati: “Niba abantu bari bakibishidikanyaho ko amahanga yivanga mu matora yacu, noneho biboneye ubwabo ikimenyetso simusiga.”

Iyi nkuru dukesha VOA yibutsa ko muri aya matora ateganyijwe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, abakandida bagera kuri 11, barimo umugore umwe na Museveni uzaba uhatanira manda ya 6, ari bo bazaba bahanganye.

Umukandida uhangayikishije ubutegetsi buriho ni umuhanzi Bobi Wine, wabaye umunyapolitiki, kuri ubu akaba ari umudepite uhagarariye Kyandondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa