skol
fortebet

Hagaragajwe impamvu ibihugu byinshi byanze gusinya ingingo yemerera abaturage kurega Leta muri AU

Yanditswe: Monday 05, Dec 2016

Sponsored Ad

Abasesenguzi mu by’uburenganzira bwa Muntu bavuga ko bamwe mu bategetsi b’ibihugu bya Afurika batinya gutakaza ubudahangarwa akaba ari yo mpamvu batinya gusinya ingingo yemerera abaturage kurega mu rukiko rwa Afurika Yunze Ubumwe.
Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’abaturage ni rumwe mu nzego zigize AU, rwemejwe n’amasezerano ya Ouagadougou mu 1998, rutangira gukora ku mugaragaro mu 2004 nyuma y’uko ibihugu 15 byari bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano.
N’ubwo ibihugu 37 ari (...)

Sponsored Ad

Abasesenguzi mu by’uburenganzira bwa Muntu bavuga ko bamwe mu bategetsi b’ibihugu bya Afurika batinya gutakaza ubudahangarwa akaba ari yo mpamvu batinya gusinya ingingo yemerera abaturage kurega mu rukiko rwa Afurika Yunze Ubumwe.

Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’abaturage ni rumwe mu nzego zigize AU, rwemejwe n’amasezerano ya Ouagadougou mu 1998, rutangira gukora ku mugaragaro mu 2004 nyuma y’uko ibihugu 15 byari bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano.

N’ubwo ibihugu 37 ari byo byashyize umukono ku masezerano ashyiraho uru rukiko, bitandatu ni byo byasinye ku ngingo ya 7 na 34 zemerera abaturage n’imiryango kurega Leta muri uru rukiko mu gihe uburenganzira butubahirijwe, ari byo Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Ghana, Mali, Malawi, Rwanda na Tanzania, nk’uko bigaragazwa na CLADHO.

Muri ibi bihugu, umuturage warangije gukoresha inzego zose z’ubutabera zo mu gihugu ikibazo cye ntigikemuke, yemerewe kujyana ikirego mu Rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage.

Mu bindi bihugu igihugu ni cyo cyemerewe kurega ikindi, cyangwa se Komisiyo ya Afurika y’Uburenganzira bwa Muntu nyuma yo kubona ibimenyetso runaka byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu ikaba ari yo ijyana igihugu runaka mu rukiko.

Nkurunziza Alexis umukozi mu Mpuzamiryango y’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu (CLADHO) akaba n’umusesenguzi mu byerekeye Afurika Yunze Ubumwe na politiki mpuzamahanga avuga ko bamwe mu bategetsi batinya gutakaza icyubahiro cyabo kabone n’ubwo hari abahungabanya uburenganzira bwa muntu.

Nkurunziza avuga ko hari za Leta nyinshi usanga zarakoze amakoza yo guhungabanya uburenganzira bwa muntu, bagahitamo kutemerera abaturage n’imiryango kugeza ibirego ku rukiko rwa AU rubishinzwe.

Nkurunziza yagize ati “Usanga za Leta zitinya kugaragara nk’izitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko bigomba.”

Uyu musesenguzi akomeza avuga ko hari ibihugu byinshi biba biyobojwe igitugu aho abaturage batishyira ngo bizane ndetse n’ubutabera bwabo bubogamira ku butegetsi buhari.

Ngo icyo gihe, abaturage baraharenganira kuko nta handi baba bashobora kubona ubutabera burenze ku bwo mu bihugu byabo.

Gutinya ko bashinjwa guhungabanya uburenganzira bwa muntu kandi, ngo biri no mu mpamvu zituma hadashyirwa imbaraga mu kumenyekanisha uru rukiko, na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Nkurunziza yagize ati “Nonese nk’igihugu gifite ubuyobozi bw’igitugu, cyangwa se kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, kizajya gukangurira abaturage kumenya no gukoresha urukiko nyafurika ku burenganzira bwa muntu gute? Kizasinya inyandiko ibyemerera abaturage se? Abenshi baba bafitemo inyungu y’uko izo nkiko zitamenyekana.”

Yongeraho ko ubu Abanyarwanda bo bamaze gukanguka, kuko mbere y’uko inama ya AU ibera i Kigali habaye ubukangurambaga bwo kubasobanurira bihagije iby’uyu muryango n’inzego ziwugize, harimo n’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’abaturage.

Ngo nubwo uru rukiko rudakora neza ubu, ruramutse rukoze uko bikwiye inshingano zarwo, byatuma Abanyafurika bizerana aho kwiringira inkiko mpuzamahanga, kuko ngo urebye imanza ruriya rukiko rumaze gukemura, rwibanda cyane ku kunga Abanyafurika kurusha guhana kuko rudafite inshingano yo guhana gusa.

Kugeza ubu, muri uru rukiko hari ibirego bitandatu bireba u Rwanda byatanzwe n’abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta, na ho Tanzaniya ni cyo gihugu kiregwa cyane n’abaturage n’imiryango.

Uru rukiko rugizwe n’abacamanza 11 batorerwa manda y’imyaka 6 kuri ubu harimo n’uw’u Rwanda, Kuva rwajyaho muri 2004 rumaze kuburanisha imanza 33. Kubera kutamenywa n’abo rushinzwe gufasha abatorewe manda ya mbere barinze bavaho nta rubanza na rumwe baciye.

Source: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa