skol
fortebet

Haïti yari imaze igihe kirenga umwaka itagira Perezida yamubonye

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Muri Haïti, urukiko rugenzura amatora rwemeje ko umucuruzi Jovenel Moise ari we watorewe kuba perezida wa Repubulika.
Itora ryabaye ku italiki ya 20 y’ukwa 11 gushize. Moise yatsinze n’amajwi 55,6%. Abandi batatu bari bahanganye mu itora barareze bavuga ko itora ryabayemo ubujura. Urukiko rwarabisuzumye, ruvuga ko utunenge rwabonye tudateye impungenge. Maze rwemeza bidasubirwaho ko Moise ariwe Perezida wa Haïti.
Jovenel Moise w’imyaka 48 y’amavuko atowe mu gihe iki gihugu cyari kimaze umwaka (...)

Sponsored Ad

Muri Haïti, urukiko rugenzura amatora rwemeje ko umucuruzi Jovenel Moise ari we watorewe kuba perezida wa Repubulika.

Itora ryabaye ku italiki ya 20 y’ukwa 11 gushize. Moise yatsinze n’amajwi 55,6%. Abandi batatu bari bahanganye mu itora barareze bavuga ko itora ryabayemo ubujura. Urukiko rwarabisuzumye, ruvuga ko utunenge rwabonye tudateye impungenge. Maze rwemeza bidasubirwaho ko Moise ariwe Perezida wa Haïti.

Jovenel Moise w’imyaka 48 y’amavuko atowe mu gihe iki gihugu cyari kimaze umwaka urenga kidafite umukuru w’ igihugu. Mu buryo bw’ agateganyo Haïti yayoborwaga na Jocelerme Privert.

Mu kwa 10, 2015, nabwo Moise yari yatsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu. Gusa ibyayavuyemo byateshejwe agaciro kubera amakosa menshi n’ubujura byabayemo.

Andi matora ryabaye tariki 20 Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2016. Ni amatora y’ umukuru w’ igihugu ataritabiriwe kuko abaturage 21% aribo bonyine bitabiriye aya matora.

Jovenel Moise azimikwa ku mugaragaro ku itariki ya 7 mu kwezi gutaha kwa Gashyantare . Perezida wa Haïti afite manda y’imyaka itanu. Itegeko Nshinga rimwemerera indi imwe.

Perezida Moise afite akazi gakomeye. Agiye gutegeka igihugu cya mbere gikennye cyane mu gice cy’isi kigizwe n’ibirwa bya Caraïbe, mu nyanja y’Atlantika, igice kibarirwa ku mugabane w’Amerika. Abaturage barenga 60% bari mu rwego rw’abakene batabona amadolari abiri ku munsi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 1,600, cyangwa ibihumbi bitatu na 300 y’Amarundi.

Mu kwezi kwa mbere mu 2010, umutingito w’isi w’ishyano wahitanye abantu ibihumbi 230 muri Haïti. Mu barokotse, ibihumbi 50 baracyari mu nkambi z’impunzi mu gihugu imbere. Naho mu kwezi kwa 10 gushize, imvura y’idasanzwe ivanze n’umuyaga mubi byiswe Hurricane Matthew, cyangwa se Matayo, yahitanye abaturage ba Haïti bagera ku gihumbi. Naho ibintu byashenywe n’ibyangijwe n’umutingito wo mu 2010 na Hurricane Matthew bifite agaciro k’amadolari miliyari icumi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa