skol
fortebet

Hakizimana Odette yafashwe na Polisi nyuma yo kwiba uruhinja rw’aho bari bamucumbikiye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Hakizimana Odette yafashwe na Polisi, azira kwiba uruhinja rw’amezi atatu, aruvanye murugo rwaho bari bamuhaye icumbi.

Sponsored Ad

Uyu mugore avugako yacunze ababyeyi b’uy’umwana basinziriye,mu cyumba cyabo aterura uyu mwana wari uryamye hagati yabo ahita amutwara muri iryo joro.

Odette yacunze aba babyeyi baryamye abakura uruhinja hagati ararutwara

Ntigirinzigo Tharcisse na Niyonkuru Jacqueline, ababyeyi b’uyu mwana w’amezi atatu, basanzwe batuye mu Kamenge mu gihugu cy’i Burundi, bavuga ko uyu mwana bamubuze taliki ya 4 Mutarama 2020, atwarwa n’uyu mugore bari bahaye icumbi mu ijoro.

Odette ubwo yerekanwaga n’igipolisi mu gihugu cy’i Burundi yemeye koko ko yibye uyu mwana amukuye hagati y’ababyeyi be mu ijoro, ariko akavugako ntabundi bugome yari afite ahubwo ari uko yabuze urubyaro ndetse umugabo we akaba yamuhozaga ku nkeke kuko atabyara.

Umugore wari wibye umwana yerekanwe na Polisi

Odette yafatiwe ahitwa Rumonge yerekeza aho bita Lac Nyanza, ngo uru ruhinja yari arushyiriye umugabo we w’umunye-Congo wari waravuzeko atazigera amuha ku mitungo ye mugihe atarabyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa