skol
fortebet

Hamenyekanye itariki nyakwigendera Pierre Nkurunziza bazamushyinguriraho

Yanditswe: Sunday 21, Jun 2020

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Burundi yamaze kwemeza ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza, azashyingurwa mu Cyumweru gitaha kuwa Gatanu tariki 26 Kamena 2020.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, mu nama yahuje abagize Guverinoma y’iki gihugu bemeje itariki yo gushyinguriraho Pierre Nkurunziza, akaba azashyingurwa mu murwa mukuru wa politikii wa Gitega kuwa gatanu taliki ya 26 Kamena 2020, irimbi azashyingurwamo rikaba riherereye muri Komini ya Musinzira, mu Mujyi wa Gitega.

Nk’uko SOS yabitangaje, imirimo yo gutunganya imva yateganyirijwe gushyingurwamo Perezida Nkurunziza irarimbanyije, bivugwa ko iri kubakwa mu buryo butangaje n’imwe muri kompanyi z’Abashinwa zikorera mu Burundi, naho imirimo yose ijyanye no kuyitunganya ikaba iri kugenzurwa n’igisirikare cy’igihugu ndetse n’igipolisi.

Pierre Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima tariki ya 8 Kamena nk’uko Guverinoma yabitangaje. Kugeza ubu yamaze gusimburwa na Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye wari uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu kuwa 20 Gicurasi 2020, ubu akaba yaranarahiriye gutangira inshingano ze kuwa 18 Kamena umuhango wihutijwe kubera ko ubusanzwe yagombaga kurahira mu Kwezi kwa Kanama ku italiki ya 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa