addresiya
startimes

Hashize iminsi 9 yose Tanzania nta muntu n’umwe igararagaje wanduye Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 8 May 2020 Yasuwe: 3404

Kuva Perezida John Magufuli yashinja abahanga bo muri iki gihugu kuba barabeshye mu bisubizo by’ibizamini bya Covid-19 bapima kugira ngo bagaragaze ko hari ibibazo by’abantu benshi bandura, Tanzaniya ntirongera gutangaza abandi bantu bashya banduye Coronavirus.



Amakuru ya nyuma aheruka gutangwa kuri iyi ndwara yibasiye isi, ni mu kiganiro abanyamakuru bagejejweho na Minisitiri w’intebe w’igihugu Kassim Majaliwa mu minsi icyenda ishize, Icyo gihe imibare y’abanduye yemejwe yari 480, naho abapfuye bakaba 16.

Nyuma y’umunsi umwe gusa w’iyo nama, Perezida Magufuli yabwiye ku mugaragaro abaminisitiri be ko adashaka kongera kubona ubwandu bushyashya, anavuga kandi ko ku giti cye yohereje ingero z’impimbano zirimo ipapayi ndetse n’ihene – zapimwe zigasangwamo Coronavirus.

Kuva icyo gihe, Nyambura Moremi, umuhanga mu bumenyi bukomeye mu gihugu wari ashinzwe Laboratwari y’igihugu, yahagaritswe ku kazi.

Raporo y’itangazamakuru yerekana ko Minisiteri y’ubuzima yiyemeje guha abantu ibisubizo by’ibizamini badatangaje imibare y’ibihugu, bijyanye n’amabwiriza y’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Gushyingura umuvugabutumwa uzwi byitabiriwe n’ibihumbi by’Abanya-Tanzania

Ukuntu Perezida Magufuli afata iyi ndwara biha Abanyatanzaniya umutekano muke bibwira ko idahari cyane, bigaragara aho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu benshi baherutse kwitabira umuhango wo gushyingura umuvugabutumwa uzwi cyane w’abayisilamu Sheikh Sulaiman Amran Kilemile washyinguwe ku wa Gatatu mu irimbi rya Kinondoni.

N’ubwo batakigaragaza umubare w’abaduye n’abakize, amatsinda ya sosiyete sivile hamwe n’abanyamakuru bigenga batangaje ko hasigaye hari abashyingurwa nijoro, bikekwa ko ari ababa bahitanwe na Coronavirus.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubwongereza bwategetse abantu kudakorana imibonano mpuzabitsina n’abo...

Guverinoma y’Ubwongereza ku wa mbere Kamena 1, mu rwego rwo gukomeza...
7 June 2020 Yasuwe: 769 0

Umujura yagiye kwiba umunyamakuru afatwa yasinziriye atararangiza igikorwa...

Umujura yatawe muri yombi nyuma yo gusinzira hagati y’igikorwa cye...
6 June 2020 Yasuwe: 2823 0

Perezida Magufuli yashimiye abaturage ba Tanzania kutambara...

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye...
5 June 2020 Yasuwe: 8268 0

Akari ku mutima w’abahagarariye rya Torero rya mbere rya Satani muri...

Pretoriya – Itorero rya mbere rya satani ryatangijwe muri Gashyantare uyu...
5 June 2020 Yasuwe: 2907 0

Umuhanzi na Gafotozi basabwe gusaba imbabazi Perezida wa Zambia bitarenze...

Muri Zambia umuhanzi witwa Brian Bwembya n’umufotozi Tukuta Chellah basabwe...
5 June 2020 Yasuwe: 848 0

Diane umukobwa mwiza yavuze uburyo yagurishije roho ye na Satani

Umukobwa wo muri Nigeria witwa Diane Emily Kamsi akomeje kwigarurira...
4 June 2020 Yasuwe: 3870 0