skol
fortebet

Hasobanuwe impamvu Lt Gen Niyoyankana na bagenzi be 21 birukanwe mu Gisirikare cy’u Burundi

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko Lt Gen Germain Niyoyankana na bagenzi be 21 birukanwe mu gisirikare cy’u Burundi mu buryo bukurikije amategeko.
Kuwa 31 Ukuboza 2016, nibwo hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, ryasezereraga Lt Gen Germain Niyoyankana na bagenzi be 21.
Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yanditse ku rukuta rwa twitter, avuga ko abasirikare 22 birukanwe mu gisirikare cy’u (...)

Sponsored Ad

Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko Lt Gen Germain Niyoyankana na bagenzi be 21 birukanwe mu gisirikare cy’u Burundi mu buryo bukurikije amategeko.

Kuwa 31 Ukuboza 2016, nibwo hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, ryasezereraga Lt Gen Germain Niyoyankana na bagenzi be 21.

Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yanditse ku rukuta rwa twitter, avuga ko abasirikare 22 birukanwe mu gisirikare cy’u Burundi hakurikijwe amategeko kugirango bavanwe mu myanya yabo.

Yagize ati “Itegeko N°1/21 ryo ku wa 31 Ukuboza 2010, rivuga ku abasirikare b’abofisiye ba FDN, umutwe wa VII, uvuga ko gihe cyabo mu gisirikare, ingingo ya 52 ivuga ku myaka ntarengwa y’abofisiye mu gisirikare, imyaka 60 ku ba ofisiye jenerali(offr général), imyaka 55 ku ba ofisiye bakuru (Offr supérieur) naho imyaka 50 ku bandi ba ofisiye basigaye (offr subaltern)”.

Yanagaragaje ibyiciro aba 22 birukanwemo barimo: 3 bari mu rwego rwa ofisiye jenerali bakaba baravutse mu mwaka 1955. Abakoloneli 17 bavutse mu mwaka w’1960 n’undi umwe wo mu 1961. Umwe ufite ipeti rya kapiteni wavutse mu 1966.

Lt Gen Gen Germain Niyoyankana uza mbere y’abandi birukanwe, yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ndetse anayobora Minisiteri y’ingabo, ubu akaba yasezerewe afite imyaka 60 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa