skol
fortebet

Hatangajwe bimwe mu bikorwa rusange bigiye gufungurwa mu Butaliyani

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ku Itangazo yashize ku rukuta rwe rwa Twitter Minisitiri Giuseppe yavuze ko hari bimwe mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro bigiye gufungura.

Sponsored Ad

Ibikorwa bigiye gutangira gukora vuba aha ibindi bikazaba bifungurwa hakurikijwe uko icyorezo cya COVID-19 kizagenda kigabanuka.

Dore uko bizagenda bikurikirana.

Abaturage bazemererwa kuba bajya mu duce bakomokamo, ariko nta handi bemerewe kujya.

Gushyingura abantu bizakomeza, ariko umubare nta rengwa ni abantu 150 bashobora guherekeza nyakwigendera.

Abakora imyitozo ngororamubiri bemerewe kongera kwitoza, kandi n’abakora siporo bemerewe kuyikorera hanze y’iwabo cyangwa ku bibuga byagutse.

Utubari na Resitora bizemererwa gufungura imiryango tariki 4 Gicurasi ariko intera hagati y’abarimo ikaba 2m. Ugura apfunyikiwe bizakomeza, ariko ibyo kurya byemerewe kuribwa mu rugo cyangwa aho umuntu akorera akazi ke. Kurira mu muhanda birabujijwe.

Abogosha, abakora muri salon z’ubwiza, utubari na restora bizemererwa gukora ku manywa gusa tariki ya 1 Gicurasi.

Amaduka atarebwa n’ingamba zo kuyafungura mu gihe cya vuba azategereza tariki 5 Gicurasi, ni nabwo Ibigo Ndangamurage n’Amasomero bizafungurwa.

Amabus azatangira gukora ku tariki ya 3 Gicurasi ariko hakajyamo 1/2 cyasanzwe bagendamo bakanambara udupfukamunwa no gukaraba intoki.

Insengero zizatangira kuwa 1 Kamena gusa ingamba ni zimwe nk’izo mu modoka zitwara abagenzi (bus).

Amakipe atandukanye azemererwa gutangira imyitozo tariki 18 Gicurasi.

Minisitiri w’Intebe, Giuseppe Conte ntiyavuze niba Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Butaliyani yemerewe gusubukurwa.—9

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa