skol
fortebet

Hatewe ibisasu bikomeye ku bibuga by’indege byo muri Ethiopia

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Leta ya Ethiopia ivuga ko ingabo zo muri leta ya Tigray - imwe mu zigize Ethiopia - zarashe ibisasu bya rokete mu karere gaturanye nayo.

Sponsored Ad

Muri uku kwezi kwa 11, ubushyamirane bumaze igihe hagati ya leta ya Ethiopia n’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri leta ya Tigray bwavuyemo intambara hagati y’impande zombi.

Leta ya Ethiopia yavuze ko icyo gitero cya rokete cyo ku wa gatanu cyangije "ibice by’ibibuga by’indege".

TPLF ntabwo irabyemeza, ariko yavuze ko "ikibuga cy’indege icyo ari cyo cyose cyifashishwa mu gutera Tigray" ari ikintu "cyemewe ko kiraswaho", nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

Icyo tuzi kuri iki gitero cya rokete

Mu butumwa bwo kuri Twitter, itsinda ry’ibikorwa byihutirwa rya leta ya Ethiopia ryavuze ko ibyo bisasu bya rokete byarashwe byerekezwa mu mijyi ya Bahir Dar na Gondar, yo muri leta ya Amhara, ku wa gatanu nijoro.

Ubwo butumwa bugira buti: "Agatsiko ka TPLF karimo gukoresha intwaro za nyuma gasigaranye mu bubiko bwako".

Muri ubwo butumwa, leta ya Ethiopia yongeyeho ko ubu iperereza ryatangiye.

Umutegetsi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko igisasu kimwe cya rokete cyakubise ku kibuga cy’indege cy’i Gondar kikangiza igice kimwe, mu gihe igisasu cya kabiri cyarasiwe rimwe n’icyo cyo cyaguye hanze gato y’ikibuga cy’indege cy’i Bahir Dar.

Ntabwo byahise bimenyekana niba hari abantu baguye muri ibyo bitero.

Ibyo bibuga by’indege byombi bikoreshwa n’indege za gisirikare n’iza gisivile.

Ingabo zo muri leta ya Amhara zimaze igihe zirwana ku ruhande rw’ingabo z’igihugu za Ethiopia mu kurwanya ingabo za leta ya Tigray.

Iki gitero gitumye habaho kugira ubwoba ko iyi ntambara muri leta ya Tigray yo mu majyaruguru ya Ethiopia ishobora gukwirakwira mu bindi bice by’igihugu.

Byatangiye gute?

Mu ntangiriro y’uku kwezi, Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yategetse ko hakorwa ibitero bya gisirikare ku ngabo za TPLF nyuma yo kuzishinja gutera ikigo cy’ingabo za leta ya Ethiopia - ibyo TPLF ihakana.

Kuva icyo gihe habayeho imirwano n’ibitero by’indege muri ako karere.

Iyi mirwano yatumye abaturage b’abasivile babarirwa mu bihumbi bahungira hakurya y’umupaka muri Sudan. Sudan yavuze ko izabacumbikira mu nkambi y’impunzi.

Abantu babarirwa mu magana batangazwa ko bamaze kwicirwa muri iyi mirwano.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko wagenzuye ugasanga "abantu benshi, bashobora kuba bagera mu magana, barishwe batewe ibyuma cyangwa bacagaguwemo ibice" mu mujyi wa Mai-Kadra (May Cadera) mu karere k’amajyepfo ashyira uburengerazuba ka Tigray, ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa 11.

Kubona amakuru yagenzuwe mu buryo budafite uruhande rubogamiyeho ajyanye n’iyo mirwano biragoye kuko imirongo ya telefone na internet bitarimo gukora.

Habaye ubwicanyi bwibasiye imbaga muri Tigray?

Amnesty International yavuze ko yabonye gihamya ko abantu "benshi" bishwe abandi bagakomereka mu gitero cyakozwe hifashishijwe ibyuma (cyangwa imbugita mu Kirundi) n’imihoro (imipanga) mu mujyi wa Mai-Kadra.

Yavuze ko yabonye "amafoto na za videwo biteye ubwoba byagenzuwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bigaragaza imirambo inyanyagiye mu mujyi cyangwa irimo gutwarwa kuri burankari [stretchers]".

Amnesty International yavuze ko bigaragara ko abishwe ari abakora imirimo y’amaboko badafite aho bahuriye n’imirwano. Ntabwo bizwi aho baturutse.

Akanama ka Ethiopia k’uburenganzira bwa muntu kavuze ko kagiye kuhohereza itsinda ryo gukora iperereza kuri ayo makuru ajyanye n’ubwicanyi bwibasiye imbaga.

Minisitiri w’intebe Abiy yashinje ingabo zigenzurwa n’abategetsi ba Tigray kuba ari zo zakoze ubwo bwicanyi, avuga ko zariye karungu nyuma yuko ingabo za Ethiopia "zibohoye" akarere k’uburengerazuba ka Tigray.

Bamwe mu babibonye na bo bavuze ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo z’ishyaka TPLF nyuma yuko zitsinzwe n’ingabo za Ethiopia mu karere kitwa Lugdi.

Ariko, Debretsion Gebremichael ukuriye leta ya Tigray yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibyo birego "nta shingiro bifite", ndetse na leta ya Tigray yahakanye ko ingabo zayo ari zo zakoze ubwo bwicanyi.

Hagati aho, akanama k’uburenganzira bwa muntu k’umuryango w’abibumbye kavuze ko ubwo bwicanyi, niburamuka bugenzuwe, bushobora kuba ibyaha byo mu ntambara. Kasabye iperereza risesuye ndetse kavuga ko ababigizemo uruhare bazabiryozwa.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa