skol
fortebet

Havumbuwe inkuta za Kiliziya zubakishijwe amagufwa y’amatako y’abantu bakuze ndetse n’uduhanga twabo

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu Bubiligi mu mujyi wa Ghent, mu rusengero rwa katederali ya Mutagatifu Bavo (Saint-Bavo’s Cathedral) havumbuwe inkuta zidasanzwe zubatswe hifashishijwe amagufwa y’abantu bapfuye.

Sponsored Ad

Izi nkuta zavumbuwe muri iyi Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Bavo, iherereye mu mujyi wa Ghent mu gihugu cy’Ububiligi, akaba ari Kiriziya imaze imyaka irenga 500 yubatswe, bikaba bivugwa ko amagufwa yubatse ziriya nkuta ari ay’amatako y’abantu bakuze ndetse n’uduhanga twabo.

Ruben Willaert bvba in Bruges, umwe mu bagize itsinda ry’abashakashatsi bavumbuye izi nkuta, yavuze ko ibi ari ibintu bidasanzwe mu Bubiligi,.ati::"Ibi byavumbuwe birihariye mu Bubiligi.(“This find is unique in Belgium,”)

Impuguke zivuga ko ariya magufwa ashobora kuba yarakuwe mu mirima yo hanze hafi y’iriya Kiliziya mbere yo kubakishwa kugira ngo haboneke undi mwanya wo gushyinguramo abandi bantu.

Kiliziya ya Mutagatifu Bavo ruriya rukuta ruherereyemo, yubatswe mu kinyejana cya 17, gusa abahanga mu byasizwe n’amateka (anthropologists) bavuga ko yubatswe ariya magufwa amaze imyaka 200 ariho.

Janiek De Gryse wari uyoboye itsinda ry’abavumbuzi ba ziriya nkuta yabwiye ikinyamakuru The Brussels Times dukesha iyi nkuru ko impamvu yo kubakisha amagufwa ifite aho ihuriye n’ukwizera kwa bamwe bavuga ko abapfuye bazazuka, bityo amagufwa akaba afatwa nk’igice gikomeye gishobora kugira uruhare runini mu izuka.

Ati "Ni yo mpamvu akenshi na kenshi inzu z’amabuye zubakwaga iruhande rw’amarimbi kugira ngo zizabikwemo uduhanga n’amagufwa maremare".

Bariya bashakashatsi bagaragaza ko amagufwa akomeye nk’ayo ku maguru no mu mutwe ari yo yakoreshejwe hubakwa ziriya nkuta, ngo kuko ari yo umutekano wayo wari wizewe. Ngo bahisemo kutifashisha amagufwa nk’ay’imbavu, ayo mu biganza cyangwa ay’abana, ngo kuko yashoboraga kuvunika vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa