skol
fortebet

Havutse umwana wakuriye muri nyababyeyi y’umuntu witabye Imana

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi witwa Jennifer Gobrecht ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yibarutse imfura nyuma yo gushyirwamo nyababyeyi y’umuntu witabye Imana.

Sponsored Ad

Mu busanzwe nta mahirwe yo gutwita cyangwa kubyara uyu mugore yari afite, nyuma yo kumenya ko nta nyababyeyi yigeze avukana nk’abandi bagore bose. Ni amakuru yamenye ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko Gobretch w’imyaka 33 y’amavuko n’umugabo we witwa Drew Gobrecht bibarutse umwana wa kabiri mu kwezi k’Ugushyingo, nyuma yo gushyirwamo nyababyeyi y’umuntu witabye Imana.

Ku bwa Jennifer, ngo ivuka ry’uyu mwana bibarutse bakamwita Benjamin ni ’Igitangaza cy’Imana.’

Yagize ati: ” Benjamin asobanuye byinshi bitari kuri Drew nanjye gusa, ahubwo ni no ku bandi benshi, bityo nkaba mfite ikizere cy’uko azanabera urugero n’indi miryango (itarabyaye) igahitamo gukoresha ubu buryo kuko bwakoze kandi akaba ari hano.”

Mu busanzwe nyababyeyi ni yo umwana akuriramo mu gihe umugore atwite, bikaba bisobanura ko nta kubyara gushobora kubaho ku mubyeyi utayifite.

Mu rwego rwo gufasha abagore bafite ikibazo cyo kutabyara, muri leta ya Philadelphia ari na ho uriya muryango utuye hatangirijwe igeragezwa rigamije gufasha abagore bagize ibyago byo kutabyara, aho bashyirwamo nyababyeyi z’abantu bapfuye bikabafasha gusama.

Magingo aya ubu buryo bwatangiye gutanga umusaruro kuko hamaze kuvuka abana babiri bavutse muri buriya buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa