skol
fortebet

Ubuholandi : Imvururu nyuma yo kwirukana Minisitiri wa Turukiya

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Igipolisi gishinzwe kurwanya imyigaragambyo cyahanganye n’abigaragambya i Rotterdam, nyuma y’ikibazo cya dipolomasi cyanatumye minisitiri wa Turukiya yirukanwa mu gihugu.
Igipolisi cyakoresheje amafarasi kinamisha amazi menshi mu gutatanya abantu bagera ku 1.000 bari hanze y’ibiro bihagarariye Turukiya mu Buholandi.
Nk’ uko BBC yanditse ko uwo mu minisitiri wo Turukiya yageragezaga kubona inkunga y’amajwi y’abanya Turukiya baba mu Buholandi kuri kamarampaka iteganyijwe mu kwezi gutaha. (...)

Sponsored Ad

Igipolisi gishinzwe kurwanya imyigaragambyo cyahanganye n’abigaragambya i Rotterdam, nyuma y’ikibazo cya dipolomasi cyanatumye minisitiri wa Turukiya yirukanwa mu gihugu.

Igipolisi cyakoresheje amafarasi kinamisha amazi menshi mu gutatanya abantu bagera ku 1.000 bari hanze y’ibiro bihagarariye Turukiya mu Buholandi.

Nk’ uko BBC yanditse ko uwo mu minisitiri wo Turukiya yageragezaga kubona inkunga y’amajwi y’abanya Turukiya baba mu Buholandi kuri kamarampaka iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Guverinoma y’Ubuholandi ivuga ko ibyo bikorwa byakongeza ubushyamirane iminsi micye mbere y’amatora ateganyijwe mu Buholandi.

Fatma Betul Sayan Kaya, minisitiri w’umuyango muri Turukiya yari yageze mu gihugu aje mu modoka ku wa Gatandatu yitegura ibi bikorwa byo gushyigikira kamarampaka.

Ariko yabujijwe kwinjira ku biro bihagarariye Turukiya i Rotterdam.

Madamu Kaya yahise ajyanwa ku mupaka w’Ubudage aherekejwe na polisi, nk’uko byemejwe ku Cyumweru mu gitondo na minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte.

Mbere y’aho, Ubuholandi bwari bwaburijemo minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mevlut Cavusoglu kwinjira mu gihugu akoresheje indege. Ubu yahise ajya mu mujyi wa Metz mu Bufaransa aho ari bugeze ijambo ku bamushyigikiye kuri icyi Cyumweru.

Ku rukuta rwe rwa facebook, Bwana Rutte yavuze ko kugerageza gushaka igisubizo ku kibazo gitandukanya ibihugu bisa n’ibidashoboka.

Madamu Kaya yanditse kuri Twitter agira ati: "Isi igomba gufata umwanzuro kuri iki gikorwa cy’ubufashisite mu izina ry’ubwisanzure! Iyi myitwarire ku muminisitiri w’umugore ntishobora kwemerwa."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa