skol
fortebet

Hongeye kuvuka imirwano hagati ya Israel na Palestina

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hari hamaze igihe havugwa gushotorana kwa hato na hato hagati ya Israel na Palestina, ubu hongeye kuvuka imirwano hagati y’ibihugu byombi mu gace ko mu Ntara ya Gaza.

Sponsored Ad

Iby’iyi mirwano byatangiye ku wa Kabiri taliki 12 Ugushyingo 2019 ubwo missile zavaga muri Gaza zatangiraga kuraswa muri zimwe mu Ntara za Israel.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe gito Israel yishe umwe mu bayobozi b’ingabo za Hamas Abu al-Ata hamwe n’umugore we. Kuva imirwano yatangira harabarurwa abantu 29 bamaze gupfa harimo abana, abagore n’abageze mu zabukuru.

Abitegereza uko ibintu bihagaze muri iki gihe muri kariya gace k’isi kazahajwe n’intambara guhera mu myaka ya 1940, bavuga ko imirwano iri kuhabera ishobora kumara igihe runaka itarahagarara.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamini Netanyahu n’umugaba mukuru w’ingabo se Lieutenant General Aviv Kochavi bahaye abanyamakuru ikiganiro bavuga ko igihugu cyabo kigiye kugaba ibitero byo kwihimura kuri Gaza.

Nyuma y’ibitero by’ingabo za Israel zirwanira mu kirere ejo ku wa Gatatu umutwe wa kisilamu witwa Palestinian Islamic Jihad wasabye ko habaho ibiganiro by’amahoro ariko Israel ntiragira icyo isubiza kuri ubu busabe.

Ubutegetsi bw’i Yeruzalemu buvuga ko kuva ku wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Kane ibisasu byo mu bwoko bwa rocket 360 bimaze kuraswa ku butaka bwa Israel biturutse muri Gaza.

Ngo 90% yabyo yaburijwe n’intwaro za Israel zishinzwe gusenya ibisasu bikiri mu kirere.

Israel yemeza ko kuva imirwano yatangira yishe abarwanyi b’uriya mutwe yita uw’iterabwoba 20.

Intambara yeruye hagati y’impande zombi yaherukaga muri 2015 ubwo Israel yagabaga ibitero muri Gaza mucyo yise ‘Operation Protective Edge’.

Igitera abantu impungenge ni amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri w’intebe wa Israel Netanyahu wavuze ko niba ibisasu biraswa ku gihugu cye bikomeje kuharaswa, ‘ingabo ze zizihorera nta mbabazi.’

Umuvugizi w’abarwanyi bo muri Palestine bamaze iminsi barasa kuri Israel witwa Musab al-Barayem nawe yavuze ko muri iki gihe nta biganiro bakeneye kugirana na Israel nyuma y’uko yishe umwe mu bakuru babo.

Kuva muri 2008 kugeza 2019 Israel n’abarwanyi bo muri Gaza bamaze kurwana intambara eshatu zikomeye.

Ibitekerezo

  • Ibyo ISRAEL ikorera Palestinians ni urugomo rukabije.Ikwiye kugabana nabo buriya butaka,ndetse bakagabana n’umujyi wa Yerusalemu nkuko United Nations Resolution nomero 181 yo mu mwaka wa 1947 ivuga.Ibyo kuvuga ko ari “ubwoko bw’Imana” sibyo.Kera koko,Imana yirukanye abaturage bali batuye kiriya gihugu (Canaanites),igiha Abayahudi ibakuye mu Misiri,ahagana mu mwaka wa 1400 mbere ya Yesu.Ariko kubera ko banze kumvira Imana,ndetse yakohereza Umwana wayo nawe bakamwica mu mwaka wa 33 Anno Domini,byatumye ibakuraho amaboko.Kugeza n’ubu ntibemera ko Yesu ari Umwana w’Imana.Muli Yohana 3,umurongo wa 16,havuga ko umuntu wese utemera Yesu Imana itamwemera kandi atazabona ubuzima bw’iteka.Ikindi kandi,nubwo Israel izi kurwana,Imana irabitubuza,ndetse ikavuga ko abantu bose barwana izabica ku munsi wa nyuma.Bible isobanura Impamvu kera Imana yabemereye kurwana.Nkuko tubisoma muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18,Imana yagirango “birukane Canaanites”,kubera ko basengaga ibigirwa-mana.Ariko Yesu aje ku isi,yahinduye ibintu.Yasabye abakristu nyakuri kutarwana,ndetse bagakunda n’abanzi babo.Muli make,hari amategeko yarebaga gusa Abayahudi,atareba Abakristu nyakuri.Urugero,Imana yategetse abagabo b’Abayahudi bose gukebwa.Ariko Isezerano Rishya rivuga ko gukebwa atari ngombwa k’umukristu.It is facultative.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa