skol
fortebet

Hoteli ya mbere ku Isi isize Zahabu imbere n’inyuma yafunguwe

Yanditswe: Monday 06, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri Vietnam hafunguwe Hoteli ya mbere ku Isi isize zahabu (gold-plated) inyuma n’imbere ndetse n’ibikoresho byayo, yitwa Dolce Hanoi Golden Lake Hotel, ikaba yafunguye imiryango ku bucuruzi.

Sponsored Ad

N’ubwo icyorezo cya Coronavirus kigikomeje, aho bakirira abakiriya hose kuri iyi Hoteli hasizwe muri Karat 24 za Zahabu. Irimo kandi pisine itagira ingano n’ibyumba birimo ibikoresho byose, intebe, ubwiherero, ubwogero byose bikozwe muri Zahabu.

Ifite ibyumba 400 kandi ikaba ikorera munsi y’ikirango cy’Abanyamerika Wyndham Hotels. Icyumba cyo kuraramo kiri kuri $ 250 (N96,875.00) buri joro kandi harimo n’amazu ya aparitema ashobora gukodeshwa. Zahabu yakoreshejwe kuri iyi Hoteli yaturutse muri ako gace kugirango bigabanye ibiciro byo kubaka.

Umuyobozi mukuru wa Hoa Binn Group, Nguyen Huu Duong ariwe nyiri iyo Hoteli yagize ati:

Turashaka ko rubanda rusanzwe n’abakire bihebuje… bakwinjira muri iyi Hoteli. Itsinda ryacu rifite uruganda rushobora gukora ibintu bikozwe muri zahabu, bityo ibiciro by’ibikoresho byacu birahendutse cyane.

Ibitekerezo

  • Binyibukije Uresengero rwa Yerusalemu rwubakishijwe n’Umwami Solomon.Narwo rwari rusize Zahabu nyinshi,ndetse n’ibikoresho byabagamo byari zahabu.Abayahudi bose bajyaga kurusengeramo.Uyu munsi GUSENGA Imana singombwa ko tujya gusengera ahantu runaka (Yerusalemu,Maka,Kibeho,etc...).Aho twasengera hose Imana iratwumva.Gusa hari ibintu 2 byatuma Imana itumva amasengesho yacu nkuko bible ivuga:
    Icya mbere ni iyo ukora ibyo Imana itubuza.Icya kabiri ni iyo usenga mu buryo budahuye n’ibyo bible yigisha.Urugero,gusenga utanyuze kuli Yezu,cyangwa utemera ko yadupfiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa