skol
fortebet

Ibi nibyo bimenyetso simusiga bigaragaza uburyo Perezida Museveni akomeje gushyigikira umutwe urwanya u Rwanda witwa RNC

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda akunze kwigira nyoninyinshi iyo abajijwe ku bijyanye n’uburyo akomeje gushyigikira umutwe urwanya u Rwanda witwa RNC, agashaka kwerekana ko bamwe mu buyobozi bwe ari bo bari kumuyobya.

Sponsored Ad

Ibimenyetso bikomeje kujya ahagaragara, birerekana neza cyane ko Perezida Museveni ari we nkingi ya mwamba mu gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibifashijwemo na Uganda.

Tariki ya 01 Werurwe 2019, ukuriye ububanyi n’amahanga muri RNC Charlotte Mukankusi yari i Kampala, maze ahura na Perezida Museveni. Uyu Mukankusi yari yungirije Kayumba Nyamwasa ubwo yari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Iki ni ikimenyetso kimwe muri byinshi byerekana ko guverinoma ya Museveni yorohereza abantu ndetse n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ umuturanyi wo mu Majyepfo y’igihugu cye mu ngendo.

Cyakora ntabwo ari guverinoma ye gusa ahubwo na Museveni ubwe, nawe yibereye muri uyu mugambi mubisha: yagiranye inama ebyiri imbona nkubone na Mukankusi, wamaze hafi icyumweru muri Uganda hagati ya tariki 01 na tariki 06 Werurwe 2019.

Icyagenzaga Mukankusi muri Uganda, kwari ukongera imbaraga mu mugambi uhuje Uganda na RNC, n’ubwo bari mu bihe bigoranye. Amakuru yizewe yagaragaje ko uyu muyobozi mukuru muri RNC, yaciye akarongo ku kamaro ko gushyigikirwa na Museveni muri rusange, ndetse anamusaba ko yakora uko ashoboye maze agasibanganya ibimenyetso mu muryango w’abibumbye (UN), yitandukanya na raporo y’impuguke yashyizwe ahagaragara tariki 31 Ukuboza 2018, yerekana neza uburyo Guverinoma ya Museveni ikorana bya hafi na RNC, muri byinshi, nko mu kwinjiza mu gisirikare abantu babakura mu bice bitandukanye bya Uganda, ndetse no mu guha amahugurwa ingabo za RNC zibarizwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni yamwemereye ubufasha bwose yifuza agira ati “turi kumwe ‘we are together’, yakomeje amwereka ko Uganda yemeye ko umubano wayo n’u Rwanda uhungabana ndetse ko yiteguye ko byanagenda uko hamwe n’ibindi bihugu ariko agakomeza gushyigikira inyungu za RNC.

Amakuru agera kuri Virunga Post dukesha iyi nkuru aturuka ku bahafi ba Mukankusi, avuga ko uyu mugore wari uje uhagarariye RNC, yashimishije cyane Museveni, nyuma yo kumwereka uburyo RNC yubatse, imigambi ifite, ingabo ifite muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo n’ibindi, maze bituma amwemerera (Museveni) gukomeza kubashyigikira.

Museveni kandi yakomeje amusaba gukomeza kwinjiza abantu mu gisirikare cya RNC, anamubwira ko ariko bagomba gukora uburyo bwose bushoboka bagacamo ibice ingabo z’u Rwanda (RDF).

Amakuru yizewe yerekana uburyo Museveni yamugaragarije ko imbaraga yashyize mu gucamo ibice RDF ahagana mu myaka ya za 2000 zatumye Majoro Alphonse Furuma, Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunga u Rwanda. Museveni ntabwo yarimo yivuga ibigwi gusa.

Yemereye Mukankusi ko inkunga nyinshi kandi yeruye azayibaha ubwo uyu mutwe uzaba watangiye ibikorwa byibasira guverinoma y’u Rwanda, mu bya gisirikare ndetse no mu bindi nk’ibikorwaremezo bya gisirikare. Aya makuru yongereye imbaraga nyinshi abagize uyu mutwe w’iterabwoba. Umuntu utazi uburyo Museveni yafashe ubutegetsi, ni we gusa utaha agaciro ibyo yemereye RNC.

Perezida Museveni kandi, yagaragaje ko yemeranya rwose n’inama yagiriye Mukankusi. Nk’urugero, umuntu yakwibaza ati ese yari azi neza ko kuba umuyobozi mukuru muri RNC amusuye akamusaba ubufasha bundi, bizakomeza kuzahaza umubano hagati ye na mugenzi we w’u Rwanda? Ibi biragaragaza ko Museveni afite amahitamo abiri imbere ye.

Amahitamo yambere, ni ugukomeza kwirengagiza ukuri, agafata amakuru ahabwa n’umutwe w’iterabwoba nk’ukuri, ari na ko atera ishoti ayo ahabwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, akayafata nk’ibinyoma. Bamubwira ibyo bazi ko akeneye kumva, kuko bazi neza ko akeneye ikintu cyo gusobanura umugambi bahuriyeho wo guhungabanya u Rwanda.

Urugero umuntu yatanga, ni uburyo Museveni akoresha urwitwazo kugirango ayobye uburari abantu ntibabashe gusobanukirwa uburyo yifashisha abashinzwe umutekano be ngo bikize abo yita ko ari abanzi be.

Ubwo rero iyo RNC ivuga ko ari u Rwanda ruri kwica abantu, abyemera abizi neza ko ari ibinyoma, nk’uko byagenze ubwo hatabwaga muri yombi Rene Rutagungira ukomeje kuborera muri gereza z’urwego rw’ubutasi bwa Uganda, kandi ari umwere udafite ibyaha akurikiranyweho. RNC yabwiye Museveni ko ifite abarwanyi benshi biteguye kurwana inkundura harimo no gusenya ibikorwaremezo mu Rwanda. Gusa ngo bagomba gufatanya n’abicanyi kabuhariwe nka FDLR, umutwe wakunze gutangaza mu ruhame ko ufite inyota yo gusoza umugambi wa Jenoside bise ‘Umurimo utarasojwe’ (Unfinished business).

Muri ubu bufatanye kandi, Museveni yateye indi ntambwe ashyiraho intagondwa yitwa Phelomene Mateke, amugira umunyamabanga wa leta ushinzwe iby’imibanire mu karere, amushinga ibijyanye no kumuhuza n’umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukorera muri Congo Kinshasa.

Icya kabiri, Museveni ashobora gukomeza kugendera kuri aya makuru y’ibinyoma, agakomeza gupyinagaza inzirakarengane z’Abanyarwanda bari muri Uganda, benshi muri bo bagenda batungirwa agatoki na RNC yamaze kumuhindukira umuvandimwe. Cyakora amahitamo nayo agira ingaruka.

Ukuri buri wese adashobora guca ku ruhande, harimo na Charlotte Mukankusi, ni uko buri wese ugambanira igihugu cye, ashinga umutwe witwaje intwaro, ngo ahungabanye umutekano w’abantu b’inzirakarengane, akenshi birangira bibagarutse kandi ku buryo bukomeye, kuko nta gihugu na kimwe ku isi cyakwihanganira ubushotoranyi bungana butyo.

Ibyo kandi bimaze kuba nk’ihame ku isi yose, ko abashyigikira imitwe y’iterabwoba iteka birangira babonye ko ibyo bakoze byari amakosa akomeye. Ibyo ni ibyo amateka yerekana.

Buri wese ujya usoma ibitabo by’amateka yabisobanukirwa. Museveni kandi afite amahitamo ya gatatu. Ashobora guha agaciro ukuri nyako guturuka ku bayobozi b’u Rwanda, budasaba byinshi birenze kubyutsa umubano n’ubucuti. Ibi kandi byagira ingaruka nziza zirimo umudendezo mu bihugu byombi.

Aya mahitamo ya gatatu arasaba ko Museveni akorana na bagenzi be muri Kigali, bakunze gusubiramo kenshi ko icyo bifuza ari amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Uruhare Perezida Museveni ari kugira mu guhungabanya umutekano mu karere rutangiye kugaragarira buri wese harimo n’abanya-Uganda basanzwe, abatuye umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika, ndetse n’abandi ku isi yose. Yahisemo ko igihugu cye kiba ikicaro cy’ibikorwa bya RNC bigamije kwibasira u Rwanda.

Mukankusi ashobora kuvuga ko gusura Museveni kwe muri Kampala byageze ku ntego. Cyane ko yasubiye iyo yaturutse afite ‘inkuru nziza’ yavuye mu mwanzuro w’ibiganiro bagiranye igira iti ‘Turi kumwe’ (We are toghether).

Ibitekerezo

  • Museveni nindyarya gusa inabi atwifuriza nawe azabibona izamugiraho ingaruka zikomeye RNC nayohereze igaragare ikibazo tugicyemure burundu nkabanyarwanda

    Rwose namubwira iki!! Icyo nzi cyo ni uko ikisangani Abaganda basakirana n’abanyarwanda yahaboneye isomo rikaze, kuko yaratunguwe nawe, cyane ko nibo bari biyenje ku Banyarwanda bashaka kubafata nk’utwana twaho gusaaaaa!!!

    Nibwira ko icyo kintu cyamuriye na nubu bikaba biri mu mpamvu zituma ashaka kwihimura,
    uwatsinze ntaho yagiye namubwira iki bakomeze rwose!! Gusa twe tugomba kumenya ibintu 2 by’ingenzi: -Dufatane munda dukomeze
    - Twizere Imana kandi dusenge.
    Ubundi ushaka kumena amaraso azumirwa!!

    Twe Abaganda tubakunde ntihagire nuhutazwa rwose!! kuko turi abavandimwe, cyane ko benshi badashyigikiye imikorere y’abayobozi babo.

    Rwose namubwira iki!! Icyo nzi cyo ni uko ikisangani Abaganda basakirana n’abanyarwanda yahaboneye isomo rikaze, kuko yaratunguwe nawe, cyane ko nibo bari biyenje ku Banyarwanda bashaka kubafata nk’utwana twaho gusaaaaa!!!

    Nibwira ko icyo kintu cyamuriye na nubu bikaba biri mu mpamvu zituma ashaka kwihimura,
    uwatsinze ntaho yagiye namubwira iki bakomeze rwose!! Gusa twe tugomba kumenya ibintu 2 by’ingenzi: -Dufatane munda dukomeze
    - Twizere Imana kandi dusenge.
    Ubundi ushaka kumena amaraso azumirwa!!

    Twe Abaganda tubakunde ntihagire nuhutazwa rwose!! kuko turi abavandimwe, cyane ko benshi badashyigikiye imikorere y’abayobozi babo.

    Ino nkuru murayibara nkabantu bari muriyo nama Museveni yagiranye nuyu mudamu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa