skol
fortebet

Ibihugu bikomeye ku isi byatangiye gushidikanya ku ntsinzi ya Felix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Ibihungu bikomeye biriko Ubufaransa n’Ububiligi bimaze gutangaza ko bishidikanya ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho byavuze ko hashobora kuba habaye amanyanga.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders yavuze ko iyi ntsinzi ya Tshisekedi ikwiriye gusuzumwa n’ubwitonzi bukomeye ndetse bayishidikanyaho.

Yagize ati “Dufite gushidikanya ku byavuye mu matora muri Kongo ndetse tuzakora isuzuma mu nama itaha y’akanama gashinzwe umutekano ku isi.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yavuze ko batatekerezaga ko Felix Tshisekedi yatsinda amatora ndetse biteguye gukora iperereza.

Yagize ati “Dukwiriye gusobanurirwa neza ibyavuye mu matora kuko bitandukanye n’ibyo twatekerezaga.Kiliziya gatulika muri RDC yatangaje ibitandukanye nabyo.”

Hari ibihuha byavugaga ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora ndetse byakwirakwijwe na kiliziya gatolika muri Kongo ariyo mpamvu uyu muherwe Fayulu yavuze ko CENI yamukoreye igisa na coup d’Etat ikamwiba amajwi ikayaha Tshisekedi.

Perezida Kabila wari umaze imyaka irenga 17 ku butegetsi yasabye abakongomani kwakira ibyavuye mu matora ndetse bakishimira perezida mushya Felix Tshisekedi watsinze by’agateganyo ku majwi 38 ku ijana.

Yagize ati" Nibyo koko turababaye kubera ko umukandida wacu yatsinzwe ariko abakongomani bahisemo kandi demokarasi yubahirijwe."

Abafana ba Tshisekedi bari mu byishimo birenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa