skol
fortebet

Ibihugu bitanu by’ Afurika byahagaritse ibitoro biva mu Burayi byanduye bigatera abaturage indwara

Yanditswe: Monday 05, Dec 2016

Sponsored Ad

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku bidukikije ryatangaje ko ibihugu bitanu byo muri Afurika byafashe umwanzuro wo guhagarika ibitoro biva mu Burayi byanduye bigatera uburwayi Abanyafurika.
Ni mugihe raporo iherutse kugaragaraza ko kampani z’ I Burayi zohereza muri Afurika ibitoro birimo uburozi bwa “sulphur”
Ibihugu byafshe umwanzuro wo kutazongera kwinjiza ibi bitoro ni Nigeria, Benin, Togo, Ghana, na Cote d’Ivoire.
Umuryango w’ abibumbye uvuga ko iki cyemezo kizatuma abaturage bagera (...)

Sponsored Ad

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku bidukikije ryatangaje ko ibihugu bitanu byo muri Afurika byafashe umwanzuro wo guhagarika ibitoro biva mu Burayi byanduye bigatera uburwayi Abanyafurika.

Ni mugihe raporo iherutse kugaragaraza ko kampani z’ I Burayi zohereza muri Afurika ibitoro birimo uburozi bwa “sulphur”

Ibihugu byafshe umwanzuro wo kutazongera kwinjiza ibi bitoro ni Nigeria, Benin, Togo, Ghana, na Cote d’Ivoire.

Umuryango w’ abibumbye uvuga ko iki cyemezo kizatuma abaturage bagera kuri miliyoni 250 bahumenya umwuka utanduye.

Iyo ikinyabiziga gikoresheje ibitoro birimo “Sulphur” umwuka uva muri moteri yacyo utera indwara zirimo iz’ ubuhumekero na kanseri y’ ibihaha.

Minisitiri w’ ibidukikije mu gihugu cya Nigeria, Amina Mohamed avuga ko ibihugu y’ Afruka byabaye mu bukoroni igihe kirekire gusa ngo igihe kirageze ngo Abanyafurika bahitemo ibibabereye.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita kubidukikije ryashimye uyu mwanzuro ibihugu byo muri Afurika y’ iburengerazuba byafashe.

Erik Solheim, uyobora iri shami yagize “ Afurika yatanze ubutumwa bukomeye kuvuga ko itagikeneye ibitoro birimo umucafu. Uyu mwanzuro wo gukoresha ibitoro bidafite umucafu, no gukoresha ibinyabiziga bitabangamira abantu bigaragaza ko Afurika yitaye cyane ku baturage bayo”

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda n’ ibihugu byo mu karere ariho hatagaragara ubu burozi bwa Sulfur cyane mugihe ibihugu nka Tunisia, Egypt, na Somalia aribyo bigaragaramo ubu burozi bwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa