skol
fortebet

Ibihugu by’i Burayi byugarijwe n’ubushyuhe bukabije

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Ibihugu bimwe na bimwe by’iburayi birimo Ubufaransa n’Ubusuwisi,byibasiwe n’ubushyuye bukabije byitezweko bushobora gukomeza kwiyingera.

Sponsored Ad

Ejo ku wa gatatu, Ubudage, Polonye na Repubulika ya Tchèque byagize ubushyuhe buri hejuru cyane ku gipimo kitaribwabeho mbere muri uku kwezi.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko umwuka ushyushye bidasanzwe uva mu majyaruguru y’Afurika ari wo uri gutera ubu bushyuhe bwinshi i Burayi, bakomeza bavuga ko mu minsi itatu iri imbere byitezwe ko ubu bushyuhe burushaho kwiyongera.

Mu bice bimwe by’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Espanye, ubushyuhe bushobora kuzagera kuri dogere 45C.

Espanye na yo yaburiye abaturage bayo ko hashobora kubaho “ibyago bikomeye” byuko amashyamba yakwibasirwa n’inkongi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ubufaransa bwaburiye abaturage babwo ko ubuzima bwabo bushobora guhura n’akaga kubera ubu bushyuhe, iki gihugu cyaherukaga mu bihe nkibi by’ubushyuhe bukabije mu 2003, BBC ivuga ko icyo gihe ubushyuhe bwatangajwe ko bwabaye intandaro y’impfu z’inyongera z’abantu 15000.

Ubwongereza bwo butazahura n’ubu bushyuhe bwinshi, ibice bimwe by’iki gihugu – birimo n’umurwa mukuru London – byitezweho kugira ubushyuhe bwa dogere 30C ku wa gatandatu.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bafite impungenge ko ubushyuhe burushaho kwiyongera buvuye ku bikorwa bya muntu bwagira ingaruka zikomeye ku kuba ikirere cyareka guhindagurika.

Ibitekerezo

  • Ubushyuhe bukabije (Heatwave) ni kimwe mu Biza (Natural Calamities) mu bintu byinshi birimo kuzahaza isi bitabagaho kera.Bimwe muli ibyo ni ibi:Heatwaves,Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings),etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa