skol
fortebet

Ibiteye amatsiko ku mukobwa ukiri muto w’umwiraburakazi watangaje benshi ubwo yavugaga umuvugo mu irahira rya Perezida Joe Biden[Amafoto]

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2021, Amanda Gorman yaraye yanditse amateka ubwo yavugaga umuvugo mu muhango wo kurahiza Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden.

Sponsored Ad

Uretse kuba ari umwiraburakazi, ni we musizi muto ubashije kuvugira umuvugo muri uyu muhango udasanzwe mu mateka ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuvugo we yise “The Hill We Climb” wanyuze abantu benshi haba abakurukiye uyu muhango kuri televiziyo ndetse n’abari bahibereye. Kuri ubu yamaze kuba icyamamare ku Isi yose.

Umugore w’uwahoze ari Perezida w’Amerika, Michelle Obama yagaragaje uburyo yakozwe ku mutima n’umuvugo wa Amanda Gorman.

Ati “ Hamwe n’amagambo ye akomeye kandi akora ku mutima, Amanda Gorman atwibukije imbaraga dufite mu gusigasira demukarasi. Komeza urabagirane Amanda mfite amatsiko y’ibyo uzakora mu bihe biri imbere.”

Abandi bantu bakomeye barimo Oprah Winfrey bose bagaragaje ko batewe ishema n’uyu mukobwa w’umwiraburakazi wanditse amateka akomeye.

Uyu mukobwa yabonye izuba mu 1998 avukira mu Mujyi wa Los Angeles. yakuranye n’impanga ye yitwa Gabriella na nyina w’umwarimukazi.

Yize muri Kaminuza ya Havard mu ishami rya Sociology. Yatangiye gukunda kwandika imivugo akiri umwana ariko ahura n’ikibazo cyo kugorwa no kuvuga.

Mu 2015 nibwo yashyize hanze igitabo cye cya mbere cy’imivugo “The One for Whom Food is Not Enough” gikubiyemo insanganyamatsiko zitandukanye zirimo izivuga ku burenganzira bw’abagore, ubwoko n’inkomoko, n’abanyafurika baba muri Amerika.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa yatsindiye igihembo cy’umusizi wahize abandi mu gihugu.

Mu bantu afatiraho icyitegererezo avuga ko harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Winston Churchill, umunyamerika Martin Luther King Junior, na Malala Yousafzai umukobwa w’umunyapakisitani watsindiye igihembo cy’amahoro mu 2013.

Amanda afite inzozi zo kuziyamamariza kuzaba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2036 ubwo uzaba afite imyaka 38.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa