skol
fortebet

Icyamamare muri Filimi n’umugore we banduye icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Friday 13, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime Tom Hanks w’imyaka 63 y’amavuko n’umugore we Rita Wilson nawe w’myaka 63 byatangaje ko aba bombi basanganywe icyorezo gikomeje kwibasira benshi ku isi cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe ari icyamamare mu gukina filime I Hollywood, akaba yari aherutse gutsindira igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza, yatangaje ko barimo gufata amashusho ya filime mu gihugu cya Australia aribwo yatangiye kumva atameze neza yumva ibimenyetso by’iyi virus.

Tom Hanks yagize ati:“Natangiye kumva mfite imbeho, nyuma n’umugore wanjye biza kugenda uko.”

Aba bombi bahise bajya kwisuzumisha coronavirus, maze baza gusanga bombi bayanduye. Mu itangazo Hanks yashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, yanditse agira ati:“Muraho, Rita nanjye turwariye hano muri Australia, twumvaga dusa nabananiwe, kuko twari dufite imbeho ndetse n’ibinya. Rita yarafite imbeho yazaga akanya gato ubundi ikagenda.”

Hanks yemeje ko bapimwe coronavirus bakaza gusanga ibisubizo bibabwira ko bayanduye, aho bahise bahabwa uburyo bagomba kwitwararikamo.

Yagize ati: “Twe abo mu muryango w’aba Hanks, tuzasuzumwa , ducungirwe hafi ndetse tunahezwe abantu kubw’umutekano wa rubanda nyamwinshi.”

Hanks yamenyekanye cyane muri filime nka ‘Forrest Gump, Saving Private Ryan ndetse na The Post. amaze kwegukana ibihembo bya Oscar inshuri ebyiri zose.

Tom Hanks abaye umwe mu byamamare bikomeye bibarizwa i Hollywood bimaze kwandura virusi ya COVID-19, icyorezo kimaze guhitana abatari bacye hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu gihugu cy’Ubushinwa aho icki cyorezo cyatangiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa