skol
fortebet

Umukinnyi wa Rugby n’abana be 3 bahiriye mu mpanuka barapfa umugore we arashya bikabije

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cy’ejo kuwa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, inkuri y’akababaro yageze ku bakunzi b’umukino wa Rugby muri Austraria, aho umugabo witwa Rowan Baxter yaguye mu nkongi we n’abana be batatu.

Sponsored Ad

Polisi yo muri Australia yemeje ko Rowan Baxter n’abana be batatu bapfuye baguye mu modoka yahiriye ahitwa i Brisbane muri icyo gihugu.

Ababibonye bavuze ko babonye umugore asimbuka mu modoka, anyura mu birimi by’umuriro kuko imodoka yari yafashwe n’umuriro, ataka avuga ati, “yansutseho lisansi” «il m’a versé de l’essence ».

Umwe mu babibonye yabwiye Ikinyamakuru Le Courrier-Mail cyandikirwa muri Australia, ko yabonye umugabo wihuta ajya ku muhanda gufasha uwo mugore wari usohotse mu modoka irimo gushya, uwo mugabo ngo yitwaje itiyo (tuyau) n’indobo y’amazi arangije koza imodoka ye.

Uwo mugabo wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yapfuye ari kumwe n’abana be ari bo Aaliyah wari ufite imyaka 6, Laianah wari ufite imyaka 4, na Trey wari ufite imyaka 3.

Hannah Baxter ufite imyaka 31, na we wari muri iyo modoka akayisohokamo irimo gushya, yagiye mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko ngo yahiye bikabije nk’uko byemezwa na Polisi.

Rowan Baxter yahoze akinira ikipe ya Rugby yitwa ‘Warriors’ ya Nouvelle-Zélande. Ubu yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho we n’umugore we bakoraga akazi ko gutoza abakora imyitozo ngororangingo(entraîneurs de fitness).

Ibitekerezo

  • ntago yahiriye mumdoka ahubwo yayitwitse yica umugore we nabana hanyuma nawe yitera icyuma arapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa