skol
fortebet

Ifoto y’umusaza uri gupfa mu byishimo asoma n’agacupa abantu banyuranye ku isi bayitayeho cyane

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Kuki ifoto y’umusaza uri gupfa mu byishimo asoma n’agacupa abantu banyuranye ku isi bayitayeho cyane?

Sponsored Ad

Norbert Schemm w’imyaka 87 wo mu mujyi wa Appleton mu leta ya Wisconsin muri Amerika yifuje kurangiza ubuzima bwe ku buriri ari kumwe n’abe mu byishimo, basangira agacupa ke ka nyuma.

Hamwe n’umuryango we baraganiraga, baseka, bibukiranya ibihe byiza mu gihe uyu musaza yariho arembera, banifotoje ifoto nawe bashyize ku rubuga rwa WhatsApp rw’umuryango wabo.

Hashize amasaha macye Bwana Schemm yateye akuka ka nyuma, umwuzukuru we Adam yahise ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muryango watangajwe cyane n’uburyo abantu bahise baba benshi cyane kuri iyi foto bashima iyi foto ya nyuma y’urupfu rw’uyu mukambwe rwabaye kuwa kane.

Adam avuga ko sekuru yari amaze igihe akomeye kandi no mu buzima bwe atarwaraguritse, gusa nyuma yaje gufatwa na cancer.

Ati: "Ku cyumweru yari mu bitaro babona ko ageze ku musozo. Araduhamagara nk’abuzukuru be twishimana nawe apfa hashize amasaha macye".

Arakomeza ati:"Papa yarambwiye ngo sogokuru yasabye ko dusangira agacupa. Yari yishimye cyane turi kumwe, yakoze ibyo yashakaga, byari ibihe by’ibyishimo".

Adam avuga ko yabanje kugira impungenge zo gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ariko nyuma arabikora kuko yumvaga ari ikintu cyiza cyo kugaragaza.

Adam avuga ko umuryango watangajwe cyane n’uburyo iyi foto yahise ikundwa kandi igakwira henshi ku isi.

Kuki iyi foto yakoze kuri benshi?

Ann Neumann yanditse igitabo kitwa ’The Good Death’ [Urupfu rwiza] avuga ko iyi foto yakoze kuri benshi kuko "iki ari ikintu abantu bose bifuza".

Ati: "Iyi foto iduha umwanya wo gutekereza ku bacu, ku bashaje, abarwaye, abari gupfa ndetse natwe ubwacu".

Uyu mwanditsi avuga ko iyi foto ituma buri wese atekereza ku ijoro rye rya nyuma - ko yazaba ari kumwe n’abe akunda.

Ati: "Bacye muri twe bazi igihe bazapfira abandi ntibabasha kwakira kubona urupfu ruje. Hari miliyoni z’inkuru zibabaje z’abantu basanga ababyeyi cyangwa ababo bapfuye bo badahari."

"Hari inkuru nyinshi cyane z’ababyeyi bapfa bamaze iminsi bataye ubwenge. Kubura akanya ko gusezera ku bawe ni ikintu gitera ubwoba umuntu wese".

Uyu mwanditsi avuga ko amahirwe nk’aya yo kwishimira ibihe bya nyuma uri kumwe n’abawe atabonwa na benshi, bityo ko ariyo mpamvu iyi foto yakunzwe ikanasakara henshi.

Undi mukecuru witwa Theresa Meehan nawe yashoje ubuzima bwe mu byishimo asangira icyo kunywa n’abe bishimira kubishyira ku mbuga nkoranyambaga

Ati: "Isomo rikomeye riri muri iyi foto ni ugukomeza no kwishimira ibihe byiza umuntu agirana n’abo akunda. Gusangira agacupa, gufatana mu ntoki, gutera inkuru...Ubuzima ni bugufi".

Kuki dutangaje amafoto y’umuntu uri gupfa?

Dr Kenneth J Doka, umujyanama mu gihe cy’agahinda ko gupfusha wo mu kigo Hospice Foundation of America avuga ko nta kintu nyacyo cyo gukora cyangwa kuvuga iyo bigeze mu bihe bya nyuma.

Ati: "Ntekereza ko icya ngombwa ari ukumva umuntu uri gupfa avuga ibyo ashaka".

Bwana Doka avuga ko gutangaza ifoto y’umuntu uri gupfa nta kidasanzwe kirimo kuko abantu kuva na cyera bakoreshaga uburyo bugezweho mu bigendanye no gupfa n’urupfu.

Ati: "Abanyamisiri ba cyera bakoreshaga za ’pyiramides’, ibyo turi gukora ubu ni imihango igendanye n’ikoranabuhanga rihari ubu".

Adam avuga ko n’iyo sekuru aba akiriho kuba ifoto ye yagiye ku mbuga nkoranyambaga ntacyo byari kumutwara ahubwo ngo yari kwisekera.

Ati: "Isomo ibi twabivanamo ni icyo ntekereza ko sogokuru yari kubivugaho, yari kuvuga ati ’mugwe neza, mukundane, kandi mushyire umuryango imbere ya byose".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa