Igihugu cya Kenya na Nigeria byaje mu bihugu bikunda Donald Trump

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 9 January 2020 Yasuwe: 1809

Kenya na Nigeria biri mu bihugu bifite abantu benshi bakunda Perezida Donald Trump wa Amerika, nk’uko byerekanwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Pew Research Center cyo muri Amerika gikora amatora mu bice bitandukanye by’igihugu.



Ayo matora yakozwe afite intego yo kureba urugero Isi ihagazeho mu kwiyumvamo Perezida Donald Trump.

Yerekana ko ibice 65 by’abanyagihugu ba Kenya bakozweho ayo matora bakunda Perezida Trump, mu gihe muri Nigeria bagera ku bice 58%.

Ibyo bimeze uko nyuma y’uko mu minsi ishize hari amafuti Perezida Trump yakoze – harimo gufata ibihugu bya Afrika akabyita ko ari “imisarani”.

Ibyo bihugu bibiri biri mu bindi 33 byakozweho ayo matora Amerika ubwayo itarimo, hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2019.

Icyo kigo kandi cyerekana ko hari n’ibindi bihugu cyo musi y’ubutayu bwa Sahara bivuga neza Amerika, mu gihe akarere ka Afrika y’Uburasira zuba kari mu bihugu bidashigikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kenya na Nigeria biri mu bihugu bihabwa imfashanyo nyinshi na Amerika nk’uko byemezwa n’ikigo Security Assistance Monitor gishinzwe gusuzuma ibijyanye n’imfashanyo ya Amerika ku Isi bu gusigasira umutekano no kwirinda abanzi.

Umukuru w’igihugu cya Nigeria, Muhammadu Buhari, niwe mukuru w’igihugu wa mbere uva mu karere ka Afrika yo musi y’ubutayu bwa Sahara wakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu cya Amerika, Maison Blanche, mu 2018.

Nyuma y’ibyo ubutegetsi bwa Trump bwagurishije indege 12 za gisirikare muri Nigeria, mu buryo bwo guhindura politike ya Obama.

Hagati aho, icyo cyigwa cyerekana ko urugero rw’ibihugu bivuga neza Amerika rwagabanutse cyane igihe Trump yageze ku butegetsi kandi ko ruri hasi cyane ugereranije n’igihe Perezida Obama yari ku butegetsi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abuburanira Trump batangiye kumvwa, menya ibyo bavuze

Abanyamategeko ba Perezida Donald Trump batangiye kumuburanira mu rubanza...
26 January 2020 Yasuwe: 58 0

Perezida w’Ubufaransa Macron yasohoye igitaraganya mu Kiliziya abasirikare...

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yasuraga umujyi wa Yerusalemu ngo...
26 January 2020 Yasuwe: 4419 0

Wa muyobozi w’Abayisilamu muri Uganda washakanye n’umugore yagera mu rugo...

Umuyobozi w’Abayisilamu muri Uganda Sheikh Mohammed Mutumba, wayoboraga...
26 January 2020 Yasuwe: 1726 0

Inyoni nyuma yo gukora urugendo rurerure cyane yafatiwe muri...

Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya cyatangaje ko inyoni yo mu bwoko...
25 January 2020 Yasuwe: 4880 0

Reba ibikubiye mu mpamba Perezida Nkurunziza yihaye kugira ngo ave ku...

Twese turibuka imbaraga Nelson Mandela ndetse n’abakuru b’ibihugu bo mu...
25 January 2020 Yasuwe: 4533 2

Amafaranga y’u Rwanda 1050 uyafite ubu wagura inzu mu Butaliyani[AMAFOTO]

Ubuyobizi bw’umujyi wa Bisaccia uri mu majyepfo y’ubutaliyani bwashyize ku...
24 January 2020 Yasuwe: 8530 1