skol
fortebet

Igihugu cya Uganda gikomeje kwibikaho ibimodoka by’intambara[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Igihugu cya Uganda cyatumije ibimodoka by’intambara kikaba kigiye kwibikaho imitamenwa yo mu bwoko bubiri aribwo Otokar Cobra II 4×4 na Otokar Arma 8×8 zikorwa n’uruganda Otokar rwo muri Turkiya.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo iki kigo gikora ibikoresho by’ubwirinzi, Turkish Otokar, rwatangaje ko rwasinye amasezerano yo kugurisha ibimodoka by’imitamenwa 100 rukora byo mu bwoko bwa Arma 8×8 na Cobra II kuri kimwe mu bihugu byo muri Afurika ariko ntirwatangaza icyo gihugu icyo ari cyo.

Ngo ni ubwa mbere uru ruganda ruzaba rugiye kugurisha Otokar Arma 8×8 ku gihugu cyo muri Afurika, aho biteganyijwe ko izi modoka zizatangira koherezwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021, iki gikorwa kikazarangira mu mpera za 2022.

Otokar Cobra II 4×4

Umuyobozi mukuru wa Otokar, Serdar Görgüç, yavuze ko ibi bimodoka by’imitamenwa byabo byo mu bwoko bwa Arma 8×8 bizaba bigeze muri Afurika bwa mbere kandi bibateye ishema kuko icyo gihugu zigiye kujyamo gisanzwe ari umukiriya.

Urubuga Africanmilitaryblog rero ruratangaza ko Uganda ari we mukiriya nyafurika utaravuzwe ugiye kugura ibi bimodoka by’intambara by’imitamenwa bya Otokar Arma 8 × 8 na Cobra II 4 × 4.

Serdar Görgüç yavuze kandi ko nubwo hari ingaruka mbi z’icyorezo cya COVID-19, Otokar ikomeje kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga by’imodoka z’imitamenwa, bikorerwa muri Turkiya ivuga ko bihagaze neza ku rwego rwo hejuru rwo kurinda no kugenda neza.

Yavuze ko imodoka za Otokar, zikunzwe mu ruhando mpuzamahanga, zikagaragaza ku isi hose ubushobozi bw’inganda z’ibikoresho by’ubwirinzi z’igihugu ndetse nubw’abashakashatsi ba Turkiya n’imbaraga z’abakozi.

Otokar Arma 8×8

Ku bijyanye n’ibi bimodoka byo mu bwoko bwa Cobra, ngo ibihugu byinshi byo muri Afurika byamaze kubyikaho birimo nk’u Rwanda, Burkina Faso, Gana, Algeria, Mauritania, Nigeria, Tunisia na Tchad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa