skol
fortebet

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umugore we baherutse guhabwa ikaze muri Canada ryo kuhatura n’umwana wabo bamaganwe

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza Harry ndetse n’umugore we Meghan Markle n’umwana wabo, bamaze igihe gito batangaje ko bajyiye kwimukira muri Canada bavuye mu Bwongereza. Gusa ikinyamakuru gikomeye cyo muri Canada cyanditse inkuru ivuga ko batazahabwa ikaze muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nibwo umuryango w’Igikomangoma Harry n’umugore we batangaje ko bari kwiyungayunga bareba uburyo bava mu Bwongereza hamwe n’umuhungu wabo ukiri muto, bakajya gutura muri Canada aho bafata nko murugo ha kabiri nyuma yo mu Bwongereza.

Uyu munsi niho hasohotse inkuru mu kinyamakuru gikomeye cyo muri Canada ivuga ko aba bose nk’umuryango wa Harry batazigera bahabwa ikaze muri Canada mu gihe bagikomeje kwitwa abo mu muryango w’I Bwami bw’u Bwongereza.

Iyi nkuru yanditswe n’ubwanditsi bw’icyo kinyamakuru kitatangajwe izina, umutwe w’inkuru yagiraga iti”Canada si inzu ngororamyitwarire y’abantu aho buri wese ushatse gusohoka mu gihugu cy’ u Bwongereza aba yumva yajya kuba akanagumana izina ry’uko ari uw’I Bwami”

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yari amaze iminsi atangaje ko igikomangoma Harry, umugore we Meghan ndetse n’umwana wabo muto w’umuhungu, basanzwe ari inshuti z’igihugu cya Canada ko no mu gihe bashatse kuhatura bahora bahawe ikaze. Gusa ibi bihabanye n’ibyatangajwe n’icyo kinyamakuru kizwiho kuba gikundwa mu gihugu cya Canada.

Iki cyinyamakuru kitaciye ku ruhande mu kubwiza ukuri uyu Harry n’umugore we Meghan, cyababwiye ko leta ya Canada idashobora kubakira bakiri kwitwa abo mu muryango w’I Bwami. Inkuru ikomeza igira iti”Igisububizo ubuyobozi bwa Trudeau buzabaha mu buryo bworoshye cyane ni:OYA

Kuwa Mbere w’iki cyumweru niho Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth, yatangaje ko mu buryo bweruye, umuryango wa Harry ujyiye kwimukira muri Canada. Ibi yabivugiye I Sandringham ahari hateraniye inama yari yatumuwemo Harry, igamije kwiga ku kibazo cy’ikirumbo cyabayeho mu Bwongereza. Gusa nubwo Prence Harry yari muri iyi nama, umugore we Meghan n’umuhungo wabo bari basigaye muri Canada aho bari bamaze igihe barajyiye kurira iminsi mikuru ya Noheli.

Kugeza ubu ntakiratangazwa mu bijyanye n’igihe uyu muryango uzimukira nubwo hatangiye kuzamo imbogamizi za bamwe batabakeneye muri Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa