skol
fortebet

Igikomangoma cy’Ubwongereza na Meghan Markle ukwezi kwabo kwa buki kuzabera muri Afurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Igikomangoma cy’Ubwongereza na Meghan Markle ukwezi kwabo kwa buki kuzabera muri Afurika
- Tariki ya 19 Gicurasi ni bwo hategerejwe ubukwe bw’igikomangoma cy’Ubwongereza
- Urugo rushya rw’i Bwami, byamaze kumenyekana ko ruzizihiriza ukwezi kwabo kwa buki muri Afurika

Sponsored Ad

Tariki ya 19 Gicurasi ni bwo hategerejwe ubukwe bw’igikomangoma cy’Ubwongereza(Prince Harry) na Meghan Markle aho bazasezeranira muri chapelle ya St George iherereye mu ngoro y’i Bwami ya Windsor ahazaba hari abatumirwa barenga ibihumbi bibiri(2000).

Uretse kuba kugeza ubu abageni baramaze kwemeranya buri kimwe cyose muri ubu bukwe bw’agatangaza, aba bombi banamaze kwemeranya aho bazahita berecyeza mu kwezi kwabo kwa buki. Urugo rushya rw’i Bwami, byamaze kumenyekana ko ruzizihiriza ukwezi kwabo kwa buki muri Afurika.

Nk’uko amwe mu makuru mu ba hafi y’i Bwami abyemeza, Prince Harry na Meghan Markle bazafata rutemikirere ibazana muri Namibia, igihugu giherereye mu muajyepfo ya Afurika cyizweho imiterere ndetse n’amaparike akurura ba mukerarugendo batari bake. Iki gihugu kandi kinaturanye na Botswana aho aba bombi muri Kanama umwaka ushize bizihirije isabukuru yabo ya mbere bamenyanye.

Ikinyamakuru Elle cyo cyanatangaje ko Meghan Markle ngo ari we uzishyura buri kimwe cyose kuri uru rugendo bishoborakugera ku bihumbi 136 by’ama-Euro( ni ukuvuga asaga miliyoni 144 z’amafaranga y’u Rwanda), Elle bati “ Meghan azishyura byose ku giti cye nk’impano(gift) ahaye umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa