skol
fortebet

Igisirikare cyamaganye igihano cy’urupfu cyahawe uwahoze ari Perezida wa Pakistan ’Musharraf’

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukuboza 2019, Igisirikare cya Pakistan cyamaganye umwanzuro w’urukiko rwakatiye igihano cy’urupfu Pervez Musharraf, uwahoze ari perezida w’iki gihugu, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubugambanyi.

Sponsored Ad

Urukiko rudasanzwe kuri uyu wa Kabiri rwamukatiye igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru kubera yahagaritse itegeko nshinga agatangaza ibihe bidasanzwe mu 2007, ngo agamije kuguma ku butegetsi, bigatuma abaturage bishora mu mihanda bakigaragambya bigashyira igihugu mu icuraburindi.

“Pervez Musharraf wakoreye igihugu imyaka isaga 40, ntashobora kuba umugambanyi,” ibi ni ibikubiye mu butumwa Igisirikare cya Pakistan cyasohoye gikemanga uko urubanza rwe rwagenze.

Ubutumwa cyashyize ahagaragara buvuga ko kitezeye ko ubutabera butangwa byubahirije itegeko nshinga rya repubulika ya Kisilamu ya Pakistan nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Nyuma y’uku kunenga uko urubanza rwa Pervez Musharaff rwagenze, Intumwa nkuru ya Leta ya Pakistan, umunyamategeko Anwar Mansoor Khan, nawe yahise ahamagaza ikiganiro n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro Anwar Mansoor Khan nawe yanenze uwo mwanzuro w’urukiko rudasanzwe. Ati: “Inkiko zakoze ibinyuranyije n’iyubahirizwa ry’itegeko.”

Yasobanuye ko Musharraf atigeze abona amahirwe yo kwiregura no kugaragaza abatangabuhamya bamushinjura mu rukiko. Anwar Khan akaba yari umwe mu bunganira Pervez Musharraf mu ntangiriro z’urubanza rwe mu 2014.

Muri iki kiganiro kandi Anwar Khan yatangaje ko azaburanira Musharraf mu bujurire.
Pervez Musharraf w’imyaka 76, wahoze afite ipeti rya General mu gisirikare, ari mu buhungiro i Dubai kuva mu 2016, aho abaganga bavuze ko ubuzima bwe butameza neza ku buryo yasubira muri Pakistan.

Pervez Musharraf yagiye ku butegetsi mu 1999 igisirikare kimaze guhirika Nawaz Sharif, mu 2001 atangazwa nka Perezida wa 10 wa Pakistan umwanya yabayeho kugeza mu 2008 ubwo yeguraga atinya kweguzwa nyuma y’imvururu zari zimaze iminsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa