skol
fortebet

Igitero Uburundi bwashinjaga u Rwanda cyigambwe n’undi mutwe ushaka kwihimura kuri Leta

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi Leta y’Uburundi ishinja u Rwanda kugaba igitero ku ngabo zabwo muri Komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke gusa iki gitero cyaje kwigambwa n’Umutwe uharanira impinduramatwara mu Burundi (FRB-Abarundi).

Sponsored Ad

Nkuko Visi perezida w’Uburundi, Gaston Sindimwo, yabitangarije radio Ijwi ry’Amerika, iki gitero cyagabwe kuwa 16 Ugushyingo n’abantu bataramenyekana gusa we yemeza ko bavugaga Ikinyanyarwada ndetse ngo basubiye mu Rwanda nyuma.

Ibi birego bya Sindimwo byavugurujwe n’itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’umutwe wa FRB-ABARUNDI wavuze ko ari wo wagabye iki gitero kugira ngo wibutse Nkurunziza ko yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Itangazo rigira riti “Umutwe wa FRB-ABARUNDI, uramenyesha abarundi n’amahanga ko ari wo wateye ibirindiro byy’i Mabayi-Marura byariho abasirikare ba FDN 112, interahamwe 30, Imbonerakure 18, bose hamwe bari 160. Hapfuye 38, hakomeretse bane, 18 bararokotse naho ababuze ni 100. Ingabo zacu ziri mu gihugu hagati”.

Umutwe FRB-ABARUNDI wamaganye ibinyoma bya NKURUNZIZA abicishije k’umuvugizi wa FDN ko taliki 17/11/2019 batewe n’umutwe w’abasirikare uturutse mu Rwanda.Mabayi hatewe n’abarundi bari mu gihugu hagati batotejwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.Haguruka Barundi.

Turabeshyuza , umuvugizi wa FDN aho yavuzeko abateye baje baturutse mu gihugu cY’U Rwanda, ingabo za FRB-ABARUNDI ziri mu gihugu hagati , tuboneyeho gusaba abarundi bari mu gihugu hagati no hanze kudushigikira kugira dukureho ingoma y’abicanyi(CNDD-FDD).

FRB-Abarundi uvuga kandi ko hari ingabo za leta zabisunze muri uru rugamba rwo gukuraho ingoma ya Nkurunziza. Uyu mutwe kandi waburiye Imbonerakure, Polisi, abasirikare n’abarundi kwitandukanye n’ingoma ya Nkurunziza yica abaturage bitaba ibyo bakazirengera ingaruka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko atari ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ibintu bidafite ishingiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa