skol
fortebet

Igiti cyagwiriye abanyeshuli bari basuye pariki batatu bahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Abanyeshuli bo muri Nigeria bahuye n’uruva gusenya ubwo igiti cyabagwiraga bari mu rugendoshuli muri pariki,batatu bahasiga ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga.

Sponsored Ad

Aba banyeshuli bari basuye pariki yitwa Bouba Ndjida National Park yo mu majyaruguru ya Cameroon,bagwiriwe n’igiti ubwo bari bageze muri iyi pariki rwagati 3 barapfa 16 barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro byo mu mugi wa Garoua.

Umuyobozi w’intara irimo iyi pariki aba banyeshuli bari basuye,yabwiye AFP ko iki giti cyahiritswe n’umutingito kigahita kigwira aba banyeshuli bo muri Nigeria.

Iyi pariki izwi na benshi kubera ubwinshi bw’inzovu ziyibamo nubwo ituyemo n’abantu bagendera ku mafarashi bakunze kugira urugomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa