skol
fortebet

Igitutu kuri Joseph Kabila kimubuza kwivanga mu butegetsi bwa Tshisekedi

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasuwe n’intumwa eshatu, izo zose zigera no kuri Joseph Kabila wabaye umukuru w’iki gihugu, bivugwa ko zasabye kureka kwivanga mu butegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Sponsored Ad

Izi ntumwa harimo iyo mu muryango w’Afurika yunze ubumwe mu by’amahoro n’umutekano, Smaïl Chergui wahuriye na Kabila muri Kingakati tariki ya 24 Gashyantare 2020, Paul Akwright watumwe n’Ubwongereza, wahuye na Kabila tariki ya 14 ndetse na Peter Pham, intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bahuye tariki ya 15 Gashyantare.

Nk’uko Jeune Afrique dukesha aya makuru yabitangaje, icyagenzaga aba bose ni ukuganira ku ngamba zo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ndetse by’umwihariko ubwiganze bw’impuzamashyaka ya FCC mu miyoborere y’igihugu, kikaba kivuga ko izi ntumwa zamusabaga gusa n’ukuramo akarenge.

Tariki ya 25 Mutarama 2019 ni bwo Félix Tshisekedi yabaye umukuru w’igihugu asimbuye Joseph Kabila, aba bombi bemeranya kugira ubuyobozi buhuriweho n’impuzamashyaka ebyiri ; CACH irimo ishyaka rya Tshisekedi na FCC irimo ishyaka rya Kabila.

Hashize amezi arindwi Perezida Tshisekedi arahiriye kuyobora RD Congo, hatangajwe abagize guverinoma, uruhande rwa FCC rugiramo 42 mu gihe urwa CACH rufitemo 23. Mu nteko ishinga amategeko, uruhande rwa FCC rufitemo imyanya 342 mu gihe urwa CACH rufitemo 143.

Guverinoma ndetse n’inteko ishinga amategeko bigaragaza ubwiganze bw’imbaraga ziri ku ruhande rwa Joseph Kabila. Ibi byakuruye umwuka mubi mu gihugu, impande zimwe zitandukanya n’aba bayobozi babiri, kuko mu byo abarimo ba Martin Fayulu batangaje, bavuze ko batifuzaga ko Kabila agaruka mu buyobozi bw’iki gihugu. Iyi ‘coalition’ iri mu mpamvu zatumye ba Jean Pierre Bemba, Moïse Katumbi n’abandi bari mu ihuriro rya n’ubu butegetsi bwa Tshisekedi kandi yari mu barigize mbere y’uko aba Perezida, batavuga rumwe na Kabila.

Amahanga amwe n’amwe nayo ntiyahaye umugisha iyi ‘coalition’ kuko yavugaga ko Tshisekedi yaba ari gutegekerwa ku ngoma ye, bamwe bavuga ko bisa n’aho atari umukuru w’igihugu.

Iby’ubu bwiganze bwa Kabila mu nzego nkuru z’ubutegetsi burakoma mu nkokora Perezida Tshisekedi ku buryo atoroherwa no gutegeka, aho Abakongomani batavuga rumwe na Kabila baheraho bamagana iyo mikorere. Ku rundi ruhande hari abo bishimisha nk’abari mu mashyaka yo mu mpuzamashaka ya FCC. Iki kibazo kikaba kimaze gufata indi ntera ku buryo mu minsi mike ishize hari amakuru yahwihwiswaga ko Tshisekedi yaba yiteguye gusesa inteko ishingamategeko. Ibintu bishobora gutuma habaho umwuka mubi watera imvururu z’imbere mu gihugu.

Iby’ubu busabe cyangwa se igitutu cy’izi ntumwa kiramutse cyarabayeho, byashoboka ko mu gihe kiri imbere hakumvikana kugabanyuka kw’abagize inteko ishinga amategeko na guverinoma ku ruhande rwa Kabila cyangwa se hakaba kwitandukanya kwa FCC na CACH, nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abavuga rumwe nabwo ariko badashyigikiye ‘coalition’ ndetse n’amwe mu mahanga babyifuje. Ibi byaba mu nzira y’amahoro cyangwa se hitabajwe imbaraga zindi, cyane ko iyo bije ku butegetsi, birangira habayeho kuryana hagati y’impande ebyiri. Uru ni urugero rureberwa ku bihugu bitandukanye, haba ku mugabane no hakurya yawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa