skol
fortebet

Ijambo Fox ntuzongera kuribona muri iki kirango

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bwa Disney bwavanye ijambo "Fox" mu kirango kizwi cyane 20th Century Fox studio itunganya za filimi, ni ukwitandukanya n’ibikorwa by’uwari nyiri Fox witwa Rupert Murdoch.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko Disney - ari nayo ifite iyo studio - idashaka kwitiranywa n’ibikorwa bya Fox News Network bishyigikiye uruhande rwa Perezida Donald Trump.

Kugeza ubu ariko Disney ntiratangaza impamvu zayo.

Disney yaguze iyo studio, hamwe n’ibindi bikorwa by’itangazamakuru, mu masezerano ya miliyari $71 mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize.

20th Century Fox izwi cyane ku isi mu gutunganya zimwe muri filimi zakunzwe na benshi ku isi nka Avatar cyangwa Titanic.

Variety magazine yatangaje iyi nkuru bwa mbere ku ihinduka ry’iri zina, ivuga ko yahawe amakuru n’umuntu ukora muri Disney wavuze ko "izina Fox risobanuye Murdoch, kandi ryangiza".

Kompanyi z’abakozi zahinduwe kuva kuwa gatanu ziva kuri @fox.com zihindurwa @20thcenturystudios.com

Kompanyi ya 20th Century Fox yashinzwe mu 1935 habayeho kwihuza.

Kompanyi y’itangazamakuru y’umuherwe Rupert Murdoch yaguze iyi studio hagati mu myaka ya 1980, sheni ya Fox News yashinzwe mu 1996 igeraho aho iba sheni irebwa kurusha izindi muri Amerika.

Iki kigo cy’amakuru cyaje gucikamo News Corp na 21st Century Fox - iyi ari nayo Disney yaguze.

Rupert Murdoch nyiri Fox News aza imbere mu bashyigikira Trump

Umuryango wa Murdoch wagumanye iby’itangazamakuru, ikigo Fox Corporation kiyoborwa n’umuhungu wa Rupert Murdoch witwa Lanchland.

Variety magazine ivuga ko inanga n’amatara biri mu kirango cya 20th Century Fox studio byo bizagumaho.

Disney ifite kandi 20th Century Fox Television na Fox 21 Television Studios. Ntiratangaza niba hari impinduka zizaba mu mazina y’ibyo bikorwa.

Disney isanzwe ifite imbaraga no mu makuru muri Amerika aho ifite ikigo cy’itangazamakuru ABC.

Ubu kandi irateganya gutangira guhatana na Netflix mu isoko ryo kwerekana cinema kuri internet ku rubuga yafunguye umwaka ushize rwitwa Disney+.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa