skol
fortebet

RDC: Imfungwa 17 zari zifungiwe muri Gereza ya Makala zishwe n’inzara

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Imfungwa 17 zari mu z’indi zifungiwe muri Gereza ya Makala , iherereye mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze gushiramo umwuka nyuma y’igihe zari zimaze zirembejwe n’inzara.

Sponsored Ad

Imiryango y’ abagiraneza ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu cyumweru gishize izo mfungwa zapfuye bitewe no kubura ibyo kurya.

Iyi miryango kandi ikomeza ivuga ko izo mfungwa zishwe n’ inzara, kubura imiti no kubura isuku ihagije yahoo ziba ndetse no ku mubiri.

Gereza ya Makala imaze amezi abiri idahabwa ibyo guteka nk’ uko byemezwa n’ ubuyobozi bwa gereza.

Aganira na BBC yagize ati “Biteye ubwoba! Abantu barapfa hafi ya buri munsi”.

Bitewe no kuba nta biryo Leta iheruka kubaha izi mfungwa 8000 zitunzwe no kugemurirwa imiryango yazo.

Ubuyobozi bw’ iyi gereza bunahangayikishijwe n’ ubucukike buri muri iyi gereza kuko abayibamo bakubye inshuro eshanu umubare ntarengwa yari yubakiwe.

Imiryango itari iya Leta ivuga ko muri iyi gereza harimo abagororwa barenga 100 barembye cyane hafi yo gupfa kubera imibereho mibi.

Minisitiri wungirije w’ ubutabera muri iki gihugu avuga ko iyi gereza ya Makala iherutse guhabwa amafaranga yo kuyifasha kuzahura imibereho y’ abagororwa.

Célestin Tunda Ya Kasende agira ati “Nibyo habayeho gukererwa kwishyura ba rwiyemezamirimo barahagarika”, niko yabwiye AFP.

Umuryango Fondation Bill Clinton pour la paix niwo wavuze ko imfungwa 17 zimaze gupfa kubera inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa