skol
fortebet

Imirambo y’abantu 39 yasanzwe mu ikamyo nini mu Bwongereza

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Imirambo y’abantu 39 irimo umuntu umwe uri mu kigero cy’ubugimbi yasanzwe mu ikamyo nini mu gace kitwa Essex mu Bwongereza bituma abashinzwe ubutabazi bahamagara polisi igitaraganya kugira ngo itangire iperereza ku waba yarishe abantu yarangiza akabapakira mu ikontineri.

Sponsored Ad

Abapolisi bahamagawe kuri uyu wa Gatatu mu gitondo kugira ngo berekeze ahitwa Waterglade Industrial Park muri Grays aho iyi kamyo yarimo iyi mirambo yari iparitse.

Umushoferi w’imyaka 25 ukomoka muri Irlande y’Amajyaruguru wari uyitwaye ayikuye muri Bulgaria yahise atabwa muri yombi kugira ngo akorweho iperereza.

Nta muntu n’umwe uramenyekana muri iyi mirambo gusa abayibonye bavuze ko abantu bose bishwe ari bakuru uretse umwe wabarurwa mu ngimbi.

Polisi y’Ubwongereza yavuze ko ubu bwicanyi bwakorewe aba bantu ari amahano.

Iyi kamyo bivugwa ko yari imaze iminsi 3 yinjiye muri UK ivuye muri Bulgaria aho yinjiriye ku cyambu cyitwa Holyhead muri Wales gisanzwe kinyuraho amakamyo Manini avuye muri Ireland.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bulgaria yavuze ko atahita yemeza niba koko iyi kamyo yinjiye UK ivuye iwabo ati “Turacyasuzuma niba amakuru yatanzwe n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza ari ukuri ndetse turi kubaza abayobozi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yavuze ko yababajwe n’iyi mirambo yavumbuye muri Essex ndetse yemeza ko ari gukurikirana amakuru yose ku byerekeye ubu bwicanyi aho yanihanganishije imiryango yabo itaramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa