skol
fortebet

Imvano y’ imirwano y’ abayobozi bakuru ba Zenezuela imaze gukomerekeramo benshi

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Muri Venezuela ibintu bimaze gufata indi ntera, abagizi ba nabi bivugwa ko batumwe na perezida w’igihugu, bitwaje ibibando, ibyuma ndetse n’izindi ntwaro barahohotera uko bukeye nuko bwije abashinzwe gushyiraho amategeko no kuyahindura, ari nako abantu benshi cyane bigabiza imihanda bashaka ko guverinoma iriho yegura, amezi ararenga atatu izi mvururu zitangiye, ese zirakomoka he?
Urusobe rw’ibibazo muri Venezuela no guhangana muri politike byatangiye neza neza ku itariki 30 Weruwe uyu mwaka, (...)

Sponsored Ad

Muri Venezuela ibintu bimaze gufata indi ntera, abagizi ba nabi bivugwa ko batumwe na perezida w’igihugu, bitwaje ibibando, ibyuma ndetse n’izindi ntwaro barahohotera uko bukeye nuko bwije abashinzwe gushyiraho amategeko no kuyahindura, ari nako abantu benshi cyane bigabiza imihanda bashaka ko guverinoma iriho yegura, amezi ararenga atatu izi mvururu zitangiye, ese zirakomoka he?

Urusobe rw’ibibazo muri Venezuela no guhangana muri politike byatangiye neza neza ku itariki 30 Weruwe uyu mwaka, ubwo abashinjacyaha bakuru mu rukiko rw’ikirenga, bagendera ku murongo wa Perezida Nicolas Maduro, bategekaga ko bazayobora inama y’imitwe itavuga rumwe na Leta ya Venezuela. Ibi imitwe itavuga rumwe na Leta yahise ibyita ko ari inzira iganisha ku kuyoboza igitugu.

Byongeye kandi muri Mutarama 2016, urukiko rukuru rwari rwasubitse amatora rusange yo gutora abashinzwe gufata ibyemezo ku mategeko mashya, hari nyuma y’uko bimaze kugaragara ko mu biyamamazaga harimo 3 batavuga rumwe na Leta mu gihe 1 gusa ari we waturukaga mu ishyaka riri ku butegetsi. Ibi byatumye bitangazwa ko amatora yaba adaciye mu mucyo maze bizamura ubushyamirane kuko abantu benshi bari bashyigikiye abatavuga rumwe na Leta.

Ibi bikiba Venezuela yatangiye kwinjira mu bibazo bitandukanye harimo ihungabana ry’ubukungu, amafaranga atakaza agaciro, abantu benshi batangira kwigabiza imihanda bashaka ko guverinoma ishaka kwikubira ibya Leta iva ku butegesti cyangwa ikeguzwa ku ngufu.

Perezida Maduro yarahise ategeka ingabo ze ko zigomba kurwana ku mpinduramatwara nk’izo muri Bolivia zazanwe na Hugo Chavez mu 1999. Akaba kandi yarahise atangaza ko abamurwanya bose ari abagambanyi.

Ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, imigambi iracurwa ari myinshi ku itariki ya 28 Kamena nibwo indege bari bashimuse yagabye ibitero by’iterabwoba ku ngoro y’urukiko rukuru ruri ku ruhande rwa Perezida.

Ababyeyi batandukanye batanga ubuhamya ko batakifuza ko abana babo bajya mu mashuri mu gihugu cya Venezuela kubera uburyo cyangijwe na Perezida Nicolas Maduro.

Abarwanya Leta banenga amahanga kuba ntacyo akora ku mvururu zikomeje kubera muri Venezuela aho abantu 90 bamaze kuzisigamo ubuzima abandi bagatabwa muri yombi aho bakorerwa ihohoterwa rikabije.

Inama njyanama y’igihugu iterana buri munsi ngo bashake uburyo ibyacamo igihugu kigarukemo ituze, na perezida Maduro ave ku butegetsi, ariko nanone niko indwanyi zishyigikiwe na guverinema zikomeza kubagabaho ibitero, abenshi barahondagurwa, bagacibwa ibisebe amaraso akavirirana.

Mu minsi ishize kandi nibwo umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis, yasabye ko imiryango mpuzamanga yagira icyo ikora ku biri kubera muri Venezuela.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa