skol
fortebet

Indege y’igisirikare cy’Uburusiya yarohamye mu nyanja

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Indege y’igisirikare cy’Uburusiya yarohamye mu nyanja y’umukara ubwo yari itwaye abagenzi 92 biganjemo abasirikare
Iyi ndege yerekezaga mu mujyi Latakia muri Syria ngo yaburiwe irengero mu minota micye gusa ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Adler aho yari yaruhukiye.
BBC iratangaza ko kugeza ubu bimwe mu bisigazwa by’iyi ndege byamaze kuboneka mu Nyanja y’umukara ku bujyakuzimu bwa metero ziri hagati ya 50 na 70.
Igor Konashenkov uvugira igisirikare cy’Uburusiya yavuze ko hari umurambo (...)

Sponsored Ad

Indege y’igisirikare cy’Uburusiya yarohamye mu nyanja y’umukara ubwo yari itwaye abagenzi 92 biganjemo abasirikare

Iyi ndege yerekezaga mu mujyi Latakia muri Syria ngo yaburiwe irengero mu minota micye gusa ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Adler aho yari yaruhukiye.

BBC iratangaza ko kugeza ubu bimwe mu bisigazwa by’iyi ndege byamaze kuboneka mu Nyanja y’umukara ku bujyakuzimu bwa metero ziri hagati ya 50 na 70.

Igor Konashenkov uvugira igisirikare cy’Uburusiya yavuze ko hari umurambo w’umuntu umwe wamaze kuboneka. Muri iyi ndege harimo abagenzi batandukanye harimo n’itsinda ry’abaririmbyi b’abasirikare ndetse n’abanyamakuru.

Iri tsinda ry’abaririmbyi ngo ryari rigiye kwifatanya n’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Syria kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Ubwo iyi ndege yahagurukaga ngo ikirere cyari kimeze neza gusa ngo iperere ririmo gukorwa ngo harebwe icyateye iyi mpanuka.

Si ubwa mbere impanuka y’indege yo muri ubu bwoko iba kuko Mu 2010, indege nk’iyi (TU-154) yaguye mu Mujyi wa Smolensk, uherereye mu Burengerazuba bw’u Burusiya, ihitana abantu 96 barimo n’uwari Perezida wa Polonge, Lech Kaczynski.

Indi ndege nk’iyi kandi yaguye mu Nyanja y’umukara nyuma yo kuraswa mu 2001, abantu 78 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa