Indege ya Air Canada yakomerekeje abagenzi 37 nyuma yo guhungabanywa n’imiyaga ikaze ikagwa by’igitaraganya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 1530

Abantu bagera kuri 37 bakomerekeye mu ndege ya Air Canada iri mu rugendo, ubwo yahuraga n’imiyaga ikomeye ariko itagaragara, irayihungabanya bituma igwa by’igitaraganya muri Hawaii.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 284 hamwe n’abayikoramo, yari ivuye i Vancouver mu burengerazuba bwa Canada igana i Sydney muri Australia, byabaye ngombwa ko ihita ihindukira igwa muri Hawaii.

Abantu 30 bajyanywe mu bitaro bya Honolulu muri Hawaii ejo ku wa kane. Icyenda muri bo bafite ibikomere bikomeye nk’uko abayobozi babivuga.

Air Canada ivuga ko indege yo mu bwoko bwa Boeing 77 -200 "yahuye n’imiyaga ikomeye ikayihungabanya ubwo yari imaze amasaha abiri irenze ikirere cya Hawaii".

Iyi kompanyi yavuze ko iri gucumbikira abari mu ndege kugira ngo bashakirwe indi ndege iberekeza muri Australia.

Iyi ndege yaguye muri Hawaii ahagana saa moya z’igitondo cy’ejo ku wa kane, hari ahagana saa mbili z’ijoro mu Burundi no mu Rwanda.

Jess Smith, umugenzi wari muri iyi ndege, yabwiye televiziyo KHON TV yo muri Hawaii ko indege yicundugutuye abagenzi bagakubita imitwe ku gisenge cyayo.

Undi mugenzi yagize ati: "Abantu bamwe batari bambaye imikandara wababonaga mu kirere bakubita imitwe ku gisenge bagwirirana ahantu hose, byari bikomeye".

Alex Macdonald, nawe wari muri iyi ndege, yabwiye CBC News yo muri Canada ko abagenzi bagize ubwoba bikomeye cyane.

Yagize ati: "Nabonye abantu imbere yanjye bikubita hejuru ahabikwa imizigo bakamanuka bakiceka mu ntebe zabo".

Hari amafoto yafatiwe muri iyi ndege agaragaza abayirimo bambitswe udukoresho dutanga umwuka.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege, yashyize ifoto ku rubuga nkoranyambaga yambaye igikoresho cy’ubuvuzi kirinda ijosi, yandikaho ati "ibiruhuko bidateganyijwe muri Hawaii".

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inkumi n’abasore 19 bajyanwe mu bitaro igitaraganya n’abasirikare nyuma yo...

Mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda Ibitaro bya Soroti ejo hashize tariki ya...
22 July 2019 Yasuwe: 2837 0

Perezida wa Botswana yarokotse impanuka y’indege

Impanuka ni imwe mu bintu biba bitunguranye cyane kandi Abanyarwanda bo...
22 July 2019 Yasuwe: 1180 0

Umupadiri wari utwaye imodoka yasinze cyane yagonze pasiteri n’umugore we...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umupadiri watwaye imodoka yasinze...
21 July 2019 Yasuwe: 4971 1

Abakoze ya porogaramu ya Face App ihindura abantu abasaza n’abakecuru bagiye...

Ibiro by’ubutasi bya Amerika ‘FBI’ bugiye guta muri yombi abayobozi bakoze...
21 July 2019 Yasuwe: 4118 0

Ingabo nyinshi za FARDC ziciwe mu mutego w’inyeshyamba zari zitwaje intwaro...

Ingabo za RDC zaguye mu mutego w’inyeshyamba kuwa Gatatu taliki ya 17...
19 July 2019 Yasuwe: 8539 0

Amerika yigambye kurasa drone ya Iran yatambaga hafi y’ubwato...

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika zihimuye kuri Iran zirasa akadege...
19 July 2019 Yasuwe: 2120 1