Indege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yari igiye gushya Imana ikinga ukuboko

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 2881

Indege ya kompanyi yo muri Etiyopiya, “Ethiopian Airlines”,yaraye ihagaze igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Blaise Diagne International Airport mu gace kitwa Diass muri Senegal,nyuma y’aho imwe muri moteri zayo ihiriye mu nzira.

Imwe muri moteri z’iyi ndege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yahiriye mu nzira bituma isubiraa inyuma igitaraganya,ihagarara ku kibuga cy’indege cy’i Dakar muri Senegal.

Abagenzi bose uko bari 90 hamwe n’abakozi bo muri iyi ndege ntacyo babaye, nkuko byatangajwe n’abayobozi bo kuri iki kibuga cy’indege hamwe n’abo muri iyi kompanyi.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 767 yasubiye inyuma yerekeza I Dakar ubwo yari imaze kuhava yerekeza i Addis Abeba.

Iki kibazo cy’iyi ndege i Dakar kibaye nyuma y’aho indi ndege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX yakoze impanuka ikomeye muri Werurwe uyu mwaka,imaze akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’indege i Addis Ababa, ihitana abantu bose bari bayirimo uko bari 157.Ba kizimyamoto bahise baza bazimya iyi moteri.

Itangazo Ethiopian Airlines yashyize hanze rigira riti “Indege ya Ethiopian Airlines B767-300 ifite nimero ET-AMG na nimero y’urugendo ET908 ikora urugendo ruhoraho ruva Diass muri Senegal yerekeza Addis Ababa inyuze Bamako muri Mali kuwa 08 Ukwakira 2019,yasubiye inyuma igitaraganya ku kibuga yari ihagurutseho nyuma y’ikibazo Tekinike.”



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Umugabo washinjwaga kugaburira inyeshyamba muri Kongo yiciwe muri...

Umugabo wafunzwe ku cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019 azira kugaburira...
16 October 2019 Yasuwe: 1998 0

Perezida Museveni ati "Abashyigikira amoko murakajya mu kuzimu"

Perezida Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga...
16 October 2019 Yasuwe: 1036 0

Kim Jong-un yatereye umusozi ’udasanzwe’ ku ifarashi ajya mu mwiherero

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yatereye umusozi wa mbere...
16 October 2019 Yasuwe: 2691 0

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Centrafrique[AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari muri Repubulika ya...
15 October 2019 Yasuwe: 3072 0

Hitabajwe Ingabo zirinda Perezida Museveni mu itangwa ry’ibizamini...

Mu gihugu cya Uganda ubwo hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza...
15 October 2019 Yasuwe: 3313 0

Amerika yafatiye ibihano abayobozi ba Turkia kubera kugaba ibitero mu...

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano minisiteri ebyiri zo muri leta...
15 October 2019 Yasuwe: 906 1