skol
fortebet

Ingabo za Leta ya Congo zakajije imyitozo yo kurwanira mu mashyamba

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje intego yo guhashya no guca burundu imitwe y’inyeshyamba iri muri iki gihugu, ingabo za Leta FARDC, zatangiye imyitozo izifasha kuba inzobere mu kurwanira mu ishyamba.

Sponsored Ad

Muri iyi myitozo, FARDC irikuzifashwamo n’ingabo za Brazil ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kugira ngo zizashobore kujya zihangana n’imitwe yitwaje intwaro icumbitse mu mashyamba ari mu burasirazuba.

Izi ngabo ziri gutorezwa mu mashyamba ari muri teritwari ya Beni yiganjemo inyeshyamba z’umutwe wa ADF, uvugwaho kuba ufitanye isano n’idini rya Islamu, igikorwa kikazamara amezi atatu.

Lieutenant Colonel Adelmo Carvalho avuga ko ari byiza ko ingabo za Brazil ziri muri MONUSCO ari zo zitoza ingabo za Congo kubera ko amashyamba ari mu burasirazuba bw’iki gihugu ameze nk’irya Amazon riri ku mugabane w’Amerika, igice kinini kigakora kuri Brazil.

Akenshi imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu bivugwa ko igabwaho ibitero maze igahungira mu mashyamba cyangwa se ikajyamo imaze guteza umutekano muke imbere mu gihugu. Ibi bitera ikibazo ingabo za Congo zitamenyereye kurwanira mu mashyamba kandi zishaka kurandura iyi mitwe burundu.

Muri iki gihe ingabo za Congo zafashe ingamba ntakuka zo kugaba ibitero simusiga kuri iyi mitwe irimo na ADF ni ko n’ibikorwa byayo byo kwica abaturage byiyongera; bikaba bitekerezwa ko byaba ari ukwihimura ku ngabo z’igihugu cyangwa se kuzica intege ngo zireke gukomeza kuyirwanya.

Ibikorwa byibasira umutekano w’abaturage umutwe wa ADF ukomeje muri teritwari ya Beni ni byo byatumye Perezida Tshisekedi afata ingamba zo gusimbuza abasirikare bari basanzwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano 11,000 bagasimbuzwa abandi b’umutwe udasanzwe bagera ku 21,000.

Ibi byakozwe ku busabe bw’abaturage ba BENI basabaga ko ingabo za MONUSCO zakurwa kuri ubu butaka kuko bavugaga ko ntacyo zibamariye gusa Tshisekedi yazisabye ko ahubwo zakwifatanya n’igisirikare k’igihugu kurinda umutekano wa Beni. Iki gikorwa cyo gutoza ingabo z’igihugu kurwanira mu mashyamba ni umusaruro w’ingamba zihuriweho zafashwe na FARDC ndetse na MONUSCO ku bw’umutekano wa Beni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa